Uyu mukobwa utunze agatubutse ndetse akaba afite business nyinshi witwa Mwende Frey akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga nyuma y’amagambo akomeye yatangaje ndetse avuga ko bikwiye guhinduka.
Mwende Frey yagiye ku mbugankoranyambaga ze maze avuga ko mu gihe cyose umugore adashoboye kwita ku mugabo we ngo burya ntakwiye no kurakazwa cyangwa ngo ababazwe nuko umugabo we ashobora kuba Ari kuryamana nundi mugore cyangwa umukozi wo mu rugo.
Yavuze ko abagore benshi babibone aribo Kenshi bakurura gucana inyuma mu rugo kuko ngo kubera ubunebwe no kutamenya uko bita kurugo aribyo bituma bazana umukozi wo mu rugo bityo ngo muri macye uwo mukozi baba bazanye baba bamuzaniye umugabo wabo ngo amwiteho kuko we biba byaramunaniye.
Uyu mukobwa kandi yakomeje avuga ngo niba uwo mukozi wo mu rugo ariwe ugaburira umugabo wawe ibiryo, Niba ariwe usasira umugabo wawe ndetse akanafura amashuka muraramo bifate nkaho wahaye pass umugabo wawe ndetse naguca inyuma nyine akaryamana n’uwo mukozi wo mu rugo ntukajye ubabara cyangwa ngo urakare kuko ni wowe uba ubyiteye.
Abantu benshi bakomeje gushima ndetse bashyigikira uyu mukobwa kuko ngo ibyo yavuze aribyo bibaho cyane.
Source: TUKO