The Ben yahishuye uko yiyumva iyo abona abantu bamugereranya na Bruce Melodie

08/12/2023 16:56

Umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda ndetse no mu karere, The Ben yagarutse ku buryo yiyumva iyo bamugereranya n’umuhanzi mugenzi we Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yemeze ko nta kibazo abibonamo na gito.

 

Ibyo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss FM kuri uyu wa gatanu taliki 8 ukuboza 2023.

Ubwo yari abajijwe uko yiyumva iyo abafana bamugereranya na Bruce Melodie nyamara bataratangiriye umuziki mu gihe kimwe.The Ben yagize ati “Njyewe ntabwo mbibonamo ikibazo habe na Gato kuko biri mu bintu bigire imyidagaduro, bikayiryoshya ndetse bikayiteza imbere.

 

Mu byukuri abafana bivugira ibintu uko babyumva Kandi ntago wabibakuramo kuko aba ari amarangamutima yabo “”

 

Gusa hubwo buriya byaba byiza bagiye babihuza ariko ku buryo bitagira ingaruka mbi mu mibanire yabahanzi kuko Hari igihe usanga ibyo bavuga ariko ugasanga hagati yabahanzi havutsemo ibibazo, kugira urwicyekwe, n’ibindi bibazo bitewe n’abafana.”

 

The Ben atangaje ibi nyuma y’inkundira y’abafana bamaze iminsi bagereranya aba bahanzi, bamwe bavuga ko The Ben ariwe urenze kuri iki gihe abandi nabo bakavuga ko Bruce Melodie ariwe urenze.

 

Bamwe bavuga ko aba bahanzi badakwiye kugereranwa kuko ngo n’igihe batangiriye gukora umuziki si kimwe. Ku rundi ruhande abandi nabo bavuga ko kuri ubu bari kugendera ku bikorwa bari gukora kuri iki gihe

Advertising

Previous Story

The Ben yahishuye impamvu akunda kurira cyane imbere y’abantu

Next Story

“Mu gihe utazi kwita ku mugabo wawe naryamana n’umukozi wo murugo ntuzababare” ! Mwende Frey

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop