Advertising

Miss Rwanda 2012 yakoze ubukwe

16/08/2024 00:57

Miss Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2012 yakoze ubukwe na Gatera Jacques. Yakoze ubukwe mu birori byabereye ku Kimihurura.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama , wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye ku cyumweru gishize nabyo byakurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gashyantare 2024.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wasojwe n’uwo kwakira abatumiwe muri Intare Arena.Muri 2023 nibwo Gatera Jacques yasabye Kayibanda ko yamubera umugore undi nawe arabyemera abona ku kwambika impeta.

Gatera Jacques na Miss Kayibanda Aurore bari bisanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za arinaho basezeraniye imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya ko ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda ari naho bazatura.

Kayibanda Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012 , muri 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

Previous Story

Kubera umusaruro mubi umuhungu wa Ronaldinho yavuye muri Barcelona

Next Story

RDC/Rwanda:Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye kongera guhura

Latest from Imyidagaduro

Go toTop