Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu mirimo rurimo mu Rwanda rwanzuye ko Umunyarwanda w’umushoramari Mirongo yatsinzwe urubanza yaregagamo Leta ku mwambura amafaranga y’ibikoresho bya Gisirikare yayiguriye hagati ya 1993 na 1994. Urukiko rwategetse Mironko kwishyura indishyi z’ibyagenze kuri urwo rubanza.
Nta bwoko runaka bw’ibikoresho bivugwa mu mazina yabyo mu cyemezo cy’Urubanza ko Francisco Mironko yaba yaraguriye Leta y’u Rwanda ibikoresho bya Gisirikare mu 1993 na 1994 mu isoko yari yahawe nk’uko byumvikanye mu inyandiko igaragaza icarubanza ry’uyu munsi.
Mirongo yagiye kurega u Rwanda mu Rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’aho Inkiko zose zo mu Rwanda zanzuye ko atsinzwe ndetse no ku rwego rw’Umuvunnyi rukanzura ko nta burenganzira bwo gusubirishamo urubanza.
Ikibazo cya Mironko na Leta y’u Rwanda kimaze imyaka igera kuri 30 dore ko muri 2018 ari bwo Mironko yareze mu Rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ashinja Leta y’u Rwanda kwica amasezerano yo kwanga kwishyura amafaranga kuva 1993 – 1994 ubwo hari ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana.
Mironko avuga ko yasabwe kugura ibikoresho bya Gisirikare abigurira Leta y’u Rwanda ariko ko ngo byari ibanga , yagiranye na Leta amasezerano hagati yabo bombi ( Mutual Agreement). Avuga ko hari bimwe byishyuwe muri Kompanyi ze zari i Luxembourg no mu Bubiligi amafaranga arenga 7.100.000 z’Amabiligi nk’uko bigaragara muri kopi z’urubanza, akaba ari isoko ryari rifite agaciro ka Miliyoni zisaga 420 mu mafaranga y’amabiligi.
Mironko yasabaga ko Urukiko rwemeza ko Leta y’u Rwanda yishe amategeko y’Igihugu n’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho imikono , akagaragaza ko u Rwanda rwamurenganije agahabwa ubutabera buboneye gusa Urukiko rukavuga ko Mironko atavuga igihe yatangiye gushyirira mu bikorwa ibyari mu masezerano.
Rwanzuye ko Leta y’u Rwanda itanze guha Mironko ubutabera buboneye nk’uko abivugwa mu kirego yarushyikirije . Rwanzuye ko Mironko atsinzwe kuko yatanze ikirego cye mu gihe kidateganyijwe n’amategeko.