Advertising

Menya indwara y’ubushita bw’inkende n’uko wayirinda.

27/07/2024 19:23

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox, yamaze kugera mu Rwanda.

Indwara y’ubushita bw’inkende ni indwara iterwa na virus (MPOX). Iyi ndwara yagiye igaragara hirya no hino ku isi kuva mu mwaka 2022. N’ubwo bwose Mpox yandura, kuyirinda birashoboka cyane.

Umuntu wese ashobora kwandura Mpox, Binyuze kugukora ku muntu uyirwaye  cyangwa gukora ku matembabuzi by’uyirwaye. Ibi bishobora kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (ikingiye cyagwase idakingiye), gusuhuzanya cyangwa se gusomana.

Uwanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 19 nyuma yo kuyandura.

Ibimenyetso byayo

  • Kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima. Ibi biheri kandi binatera kubabuka k’umubiri cyane cyane ku myanya ndagagitsina, mu maso, mu mugongo, kukiganza no kubirenge.
  • Kugira umuriro mwinshi urengeje 38.5℃.
  • Kubyimba mu nsina z’amatwi.
  • Kubabara umutwe bikabije.
  • Kubabara umugongo.
  • Kubabara imikaya.
  • Kugira inturugunyu cyangwa amasazi

Ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima mu Rwanda kirashisikariza abanyanyarwanda kwirinda iyi ndwara. Arikose se wayirinda ute?

Uko yirindwa:

  • Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.
  • Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina no gusomana n’umuntu wagaragaje ibimenyetso.
  • Gukaraba intoki neza ukoresheje amazi n’isabune.

Mu gihe ugaragaje ibimenyetso, ihutire kujya kwa muganga.

 

1 Comment

Comments are closed.

Previous Story

Diamond Platnumz yaciye mu rihumye Bruce Melodie amwambura Grammy Awards

Next Story

Vava wamamaye nka Dorimbogo kumbuga Nkoranyambaga yapfuye

Latest from Ubuzima

Go toTop