Advertising

Menya impamvu usanga ufite ibere rimwe rinini irindi ari rito

02/07/2024 17:07

Ibyerekeye Kutangana kw’Amabere

Kutangana kw’amabere ni ibintu bisanzwe bibaho ku bagore benshi. Ibi bishobora kuba ibintu bisanzwe cyangwa bikaba bifite impamvu zinyuranye zibitera. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore 10, 4 muri bo baba bafite amabere atangana nubwo hari abo usanga bitagaragarira amaso cyane.

Impamvu Z’ingenzi Zitera Kutangana Kw’Amabere

1. Imiterere Karemano: Abantu benshi bakura bafite amabere atangana  neza bitewe n’uko Imana yabaremye.

2. Impinduka z’Ibiro: Kwiyongera cyane  cyangwa kugabanyuka cyane kw’ibiro by’umuntu bishobora kugira ingaruka ku ngano y’amabere. Bitewe nuko hari ubwo ibinure byiyongera ari byinshi ku ruhande rumwe cyangwa bikagabanuka ari byinshi ku ruhande rumwe, mu gihe urundi bitiyongereye cyane cyangwa ngo bigabanuke cyane.

3.  Imisemburo idakora neza : Rimwe na rimwe umuntu ashobora kugira imisemburo idakora neza ndetse mu gihe k’ikwirakwizwa ryayo ugasanga ntabwo ibashije kugera aho igomba kugera hose, ndetse no mu gihe kivuburwa ugasanga itavuburirwa igihe mu gice runaka.

4. Imvune cyangwa Gukomereka: Hari ubwo abagore cyangwa abakobwa bamwe na bamwe bakomereka ku mabere, wenda se yarakoze impanuka cyangwa byaragenze ukundi. Rero iyi nayo ni indi mpamvu ishobora gutuma amabere arutana.

5. Indwara: Hari indwara zitandukanye nka Atypical Ductal Hyperplasia, Hypoplastic Breasts, Juvenile Hypertrophy, Poland Syndrome, na Amastia zishobora gutera kutangana kw’amabere, cyane ko inyinshi muri zo zisaba ko bazibaga kwa muganga.

Kuri ubu hari abantu babangamirwa no kuba amabere yabo atangana, bityo bigatuma bafata ingamba zo kuringaniza amabere yabo, nubwo kenshi usanga bidacyemutse neza ariko bakagabanya icyuho. Bamwe iyo bamenye ko kutangana kw’amabere yabo biterwa n’ibiro, batangira gukora ama siporo, abandi bamenya ko biterwa n’izindi mpamvu, bakaba bajya kwa muganga kwibagisha.

 

Previous Story

Amasomo urubyiruko rwigiye mu mikino ya Fair Play Football Tournament

Next Story

Ibintu 5 by’ingenzi umuntu agomba kwirinda mu rukundo

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop