Uko waba wifuza gutwara inda kose, hari amafunguro ushobora guherera cyangwa ukayarya rimwe, bigatuma udatwita nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Iyo bigeze ku kwagura umuryango , bamwe bita cyane ku nama bahabwa n’abaganga abandi bakita cyane ku bintu karemano ku buryo hari n’abirinda kugira amafunguro barya kugira ngo batiyima amahirwe nk’uko twabibakusanyirije muri iyi nkuru twifashishije ibinyamakuru bitandukanye byandika ku nkuru z’ubuzima.
Wibukeko kandi amafunguro adashobora gusinbura umuti wo kwamuganga cyangwa ubundi buryo burinda gutwita gusa bigendanye n’umuco cyangwa imyizerere, amafunguro amwe namwe ashobora guhagarika ugutwita.
1.Ipapayi: Bamwe bizera ko kurya ipapayi idatonoye cyangwa itonoye birinda gutwita by’umwihariko mu gihe umugore yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. N’ubwo ntabushakashatsi bwari bwemezwa ibi bintu, ipapayi imaze igioreshwa nk’umuti ku bashaka kuburizamo intanga.
2.Inanasi: Inanasi nayo ni urundi rubuto rukoreshwa cyane n’abantu babashaka kwirinda gutwita.Bivugwa ko kurya ingano nini y’inanasi by’umwihariko urubuto rw’imbere (aharibwa) bigira uruhare mu gutuma umugore adatwita kuko ifata kuri ‘Uterus’. Ibi kandi bigaterwa nuko inanasi ibamo ibizwi nka Bromelain ituma igi rigorwa no gufata kuri nyababyeyi. Ibi nabyo nta bushakashatsi bwabyemeje ariko bikoreshwa na benshi nk’ukuri.
3.Tangawizi: Tangawizi ni ikintu cyiza cyane ku buzima gusa none ikoreshwa n’abagore ba bashaka kwirinda gusama cyangwa gutwita.Tangawizi itera gukora cyane kw’amaraso no kongera ubushyuhe mu mubiri bishobora no kuba imbarutso yo kutabyara ku wayiriye.
Isoko: Fleeloaded