Advertising

Menya amateka ya Gasogi United na Rayon Sports bafitanye ubukwe n’urubanza icyarimwe

21/09/2024 07:33

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza igitera amagambo ya mbere y’umukino wa Rayon Sports na Gasogi United bikabayobera. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka ya Gasogi united na Rayon Sports .

Ikipe ya Gasogi United yiswe iri zina muri 2016 nyuma y’imyaka 2 ihita izamuka ku kiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda. Mbere ya 2016 iyi kipe yitwaga Unity sports Club. Gasogi United yashinzwe n’umushoramari KNC ayishingira ku musozi wa Gasogi mu karere ka Gasabo. Kuva iyi kipe yazampuka ntabwo irongera gusubira mu kiciro cya 2.

Amwe mu mateka ya Rayon Sports

Iyi kipe yashinzwe mu 1964 ishingirwa mu cyahoze ari Komine Nyabisindu Perefegitura ya Butare ishingwa yitwa Imirasire ishingwa na Murego donat wari perezida w’urukiko muri icyo gihe .Yiswe Rayon Sports mu 1965 iribatijwe na padiri w’Umubirigi wayoboraga ishuri rya Christ roi rya Nyanza uwo mu padiri yitwaga Chinnoine Arnot.

Iyi kipe yahawe ubuzima gatozi ku itariki 25 Gicurasi 1968.

Yatwaye igikombe mu1975 ubwo CAF na FIFA bari bemeje ko FERWAFA ari ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ari umunyamuryango wa CAF na FIFA. Rayon Sports niyo yatwaye igikombe bwa mbere.

Imikino itanu iherutse guhuza aya makipe

✓ 17 Kamena 2022 umukino wahuje aya makipe warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

✓ 22 Ukuboza 2022 umukino warangiye Gasogi united itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

✓ 18 Gashyantare 2023 uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2- 1 cya Gasogi.

✓ 18 Mutarama 2023 uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Gasogi united ibitego 2-1.

Umukino uherutse guhuza aya makipe wabaye 12 Kamena 2024 warangiye Gasogi itsinze Rayon Sports ibitego2-1.

Kuri uyu wa 6 saa 19:00 kuri stade Amahoro hazaba umukino uzahuza aya makipea aho watangiye kuvugisha benshi nk’umunyakakuru Ndahiro valens pappy watangaje ko kuwa 6 Gasogi united izashyikirizwa umugore wayo Rayon Sports.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports ntabwo byifashe neza kubera ko iri kuvugwamo byinshi. Igikomeye cyane ni uko mu ijoro ryo ku wa 5 hamenyekanye amakuru ko perezida wa Rayon Sports yeguye kuri izi nshingano kubera impamvu z’uburwayi gusa umuvugizi wa NGABO Roben yamaze abakunzi ba Rayon Sports impungenge aho yavuze ko uyu mukino bari kuwutegura kandi kuzagenda neza.

Imikino 5 iherutse guhuza aya makipe Rayon Sports yatsinze imikino 2 Gasogi united nayo yatsinze ibiri banganya 1.

Uko amakipe ahagaze ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona Gasogi united irayoboye n’amanota 7 imaze gukina imikino 3 mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 2 imaze gukina imikino 2.

Previous Story

Lamine Yamal yanditse amateka muri Champions League

Next Story

DJ Brianne na DJ Sonia mu baracuranga mu bukwe bwa Rayon Sports na Gasogi United

Latest from Imyidagaduro

Go toTop