Advertising

Meddy yashyize hanze ubutumwa akunze kohererezwa n’abantu batandukanye

17/09/2024 08:02

Meddy yavuye ku izina ry’umuhanzi w’indirimbo z’Isi, ahinduka umuramyi. Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza kandi ko adateze gusubira inyuma ari nabyo akomeza guhamya umunsi ku munsi.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Meddy yahamije ko hari ubutumwa akunze kwakira kandi ko azakomeza urugendo yatagangiye kuko ibyo kwakira agakiza byatangiye nyuma y’urupfu rwa nyina , maze Meddy akavuga ko ubwo nyina yari akiriho yahoraga amubwira ko akwiriye kuzaririmbira Imana bityo nawe ahitamo gufata umwanzuro gutyo.

Nyuma yo gutangaza ko yavuye mu ndirimbo zisanzwe, Isi yabaye nk’ibuze umuhanzi ukomeye, umuziki Nyarwanda ujya mu cyunamo ndetse n’abakunzi b’indirimbo z’urukundo zuje amarangamutima bashimangira ko kuzabona umuhanzi nka Meddy bizagorana.

Uretse abo, kugeza ubu Meddy yashimangiye ko kumusimbura bizagorana kuko haba muri bagenzi be bagikora, ari ntawee uraca agahigo nkake. Kugeza ubu , Meddy yabuze umusimbura.

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze, yatangaje ko hari abantu benshi bamwandikira umunsi ku munsi , bamubwira ko akwiriye gukomeza inzira yatangiye ntateguze.

Yagize ati:” “Nimukura Imana mu nkuru; byose bihinduka ubusa kandi ubusa bugahinduka byose! Niyo mpamvu hari ababwirizwa guhagararira ukuri ndetse bakemera no gupfa ku   bw’ukuri. Uko niko ubungabunga abantu! Ijambo rye ni ukuri! Yesu ni Umwami w’ibyose!”

Yakomeje agira ati:” Nakira ubutumwa bwinshi buri munsi bw’Abakristo baturutse hirya no hino ku Isi bambwira ngo nkomere, ngo ntazacike intege  (… ) barambwira bati: Ntiwitinye abavuga ibi n’ibi… Ndabihamya ! Ubu si jye ukibaho, ahubwo ni Kristo uri muri jye. Nimusabire gusa ngo nzagere kuri benshi mbaheshe Kristo!”.

Meddy afite igitaramo kizaba tariki 29 Nzeri 2024 kibere kuri Portland Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Adrien Misigaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abagore gusa : Amafunguro ukwiriye gufata niba ushaka gutwita vuba

Next Story

Ramjaane wamamaye mu rwenya yahaye inka umugore wa Pasiteri Théogène Inzahuke

Latest from Imyidagaduro

Go toTop