Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko kwibuka ari intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa 11 Mata 2025 abugenera Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda yagize ati:”Kwibukwa ni ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho”.
Yakomeje agira ati:”N’ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw’amateka yacu nyuma y’imyaka 31, Abanyarwanda twese , ntiducika intege. Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza , kuzirikana aya mateka bidufasha gukomeza kubaka u Rwanda ruzima rutazima”.
Unity Club Intwararumuri , ni umuryango uhuriwemo n’abagore bari mu nzego nkuru z’Ubuyobozi bw’Igihugu n’abazihozemo n’abafasha b’abari muri zo nzego.
