Urusaku rw’imbunda zikomeye rwongeye kumvikana muri Congo mu duce twa Mweso na Mabenga muri Teritwari ya Masisi kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nkuko bamwe mu bari hafi aho babivuga.
Muri iki gitondo kandi M23 yatangaje ko ingabo za Leta , iz’u Burundi , iza SADC n’ingabo n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC zagabye igitero kuri uyu mutwe zifashishije intwaro zikomeye n’imodoka z’intambara.
Izi ntambara zongeye kubura nyuma y’igisa n’agahenge mu gace k’intambara ka Masisi ahegereye Sake.Biba nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo za bimwe mu bihugu by’ihuriro rya SADC byohereje ingabo muri Congo.
Aba bagaba b’ingabo z’u Burundi, DRC ,Malawi , Afurika y’Epfo na Tanzania bahuriye i Goma mu mpera z’icyumweru gishize banasuye agace Mubambiro ku nkengero za Centre ya Sake.Umuvugizi w’Ingabo za Congo yabwiye abanyamakuru ko abo basirikare ubwabo bagiye kwirebera uko ibikorwa bya gisirikare byifashe no gukaza ingamba zo gukomeza kurwana.