Lupita Nyong’o yasubiye mu rukundo bwihishwa

06/12/2023 19:24

Lupita Nyong’o watandukanye na Selema Masekela akagaragaza ko yamuteye ibikomere by’urukundo yongeye kugaragara mu mashusho n’amafoto ashimangira ko ashobora kuba ari mu rukundo na Joshua Jackson.N’ubwo ari uko bimeze Lupita akomeje kwihishanya n’abanyamakuru yanga ko babafotorana.

Abakinnyi ba Filime,Lupita Nyong’o na Joshua Jackson bakomeje kuvugisha imbuga Nkoranyambaga bigaragazwa ko bakundana nyamara bo ubwabo ntabwo bari babyerura gusa amakuru akavuga ko bamaze igihe bari kumwe.

 

Nk’uko ikinyamakuru TMZ giherutse ku bitangaza , Joshua na Lupita Nyong’o, baherutse kugaragara mu mihanga yo muri Los Angeles.Muri uku kugaragara bombi bagerageje kwihisha abanyamakuru bashakaga kubafotorera hamwe bashyira intera hagati yabo.

Amafoto yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza Lupita Nyong’o na Joshua bari guhahira mu iduka rimwe.TMZ yemeza ko aba bombi bari mu gitaramo cya Janelle Monas muri Los Angeles.

Lupita na Joshua

Advertising

Previous Story

Tamira ifi munyarwanda ! El Classico Beach ibafitiye promotion y’iminsi mikuru ! Dore ibyo udakwiye gucikwa

Next Story

MU MAFOTO : Irebere ubukaka umuhanzikazi Zuchu yatambukanye mu gitaramo ‘Move Africa’ cyabereye muri Bk Arena

Latest from Imyidagaduro

Go toTop