Lupita Nyong’o yinjiye mu mushinga wa Filime yitwa ‘Goodbye Julia’ imaze kwegukana ibihembo byinshi

15/11/2023 12:18

Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’o nyuma yo kuva mu rukundo na Selema Masekela, akamusimbuza ipusi, Lupita Nyong’o yamaze kujya mu mushinga wa Filime ‘Goodbye Julia’, nk’umwe mu bayiyobora.Uyu Lupita Nyong’o agiye kuba umwe mu bayobozi b’iyi filime imaze guca ibintu mu gihe gito na cyane ko yasohotse muri uyu mwaka wa 2023.

 

Ubusanzwe iyi filime ‘Goodbye Julia’, yayobowe n’umugabo wo muri Sudan usanzwe ayobora amafilime witwa Mohamed Kordofani.Uyu mugabo ngo iyi niyo filime yayobeye ikamamara cyane.

 

Iyi filime kandi irimo amafoto yafashwe muri 2011 aho agaragaza cyane igice cya Sudan ya Ruguru ndetse n’imico y’abaturage bo muri Sudani ya Ruguru.Goodbye Julia, yakoze amateka uyu mwaka mu gihugu cy’Ubufaransa mu Mujyi wa Cannes, aho yabaye filime ya mbere yerekaniwe mu iserukiramuco nyuma yo gutoranywa muri filime zizahatanira ibihembo bya Un Certain Regard .

 

Iyi filime igaragaza neza ibirimo kubera muri Sudan magingo aya aho abatari bake bakomeje kubura ubuzima abandi bakava mu byabo.Lupita Nyong’o yagize ati:”Mohamed Kordofani yakoze akazi gakomeye hame n’abo bari bafatanyije bagaragaza neza ibiri kuba.Rero ntewe ishema no gutanga ijwi ryanjye mugukwirakwiza Isi ubutumwa buri muri iyi filime”.

 

Iyi filime irimo abakinnyi bamamaye nka Eiman Yousif na , Siran Riak

Advertising

Previous Story

TORA ! El Classico Beach ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards 2023

Next Story

Umuherwekazi Niyonizera Judith wabaye umugore wa Safi Madiba yishyuye ideni ryatumye Samusure ahungira hanze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop