Mu itangazo Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye, yagaragaje ko ishimira cyane Umwami wa Qatar wahuje Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bakaganira ku mutekano muke uri muri Congo no kuri FDLR.
Ni umuhuro wabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 i Doha muri Qatar, Perezida Kagame na Tshisekedi bicarana na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.
Mu itangazo rya Perezidansi ya Congo yanditse ati:”Kuri uyu wa Kabiri , tariki 18 Werurwe 2025 i Doha , Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame bahuye ku gitekerezo cya Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku bw’umubano mwiza afitanye n’Ibihugu byombi.
Abakuru b’Ibihugu byombi bongeye kwemeranya guhagarika intambara nk’uko byemejwe n’amasezerano ya Angola na Nairobi.
Ibi kandi akaba ari na byo bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ubwami bwa Qatar.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda nayo yatangaje ko yishimiye ibiganiro byateguwe na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani bikabera ku ngoro ya Lusail.
Leta y’u Rwanda yemeje ko abakuru b’Ibihugu byombi, bashyigikiye amasezerano ya Nairobi na Angola mu rwego rwo gukomeza gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bagaragaje ko kandi baganiriye ku kibazo cya FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kuri ubu , isigaye ikorana bya hafi na Leta ya Congo.
Baganiriye kandi ku buryo habaho ibiganiro na AFC/M23 ku ruhande rwa Leta ya Congo kugira ngo ikibazo cy’Umutekano muke gikemurirwe mu mizi.
Ati:”Perezida Kagame yizera ko impande zose zikoranye neza ibibazo byakemuka mu buryo bwihuse. Yashimiwe umwami Sheikh Tamim Bin Hamad bin Thani ku bwo kubahuza no gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo n’Akarere muri rusange”.