Lamine Yamal yahesheje Fc Barcelona igikombe cya Shampiyona

5 hours ago
2 mins read

Igitego cya Lamine Yamal n’icya Lopez byafashije FC Barcelona kwegukana igikombe cya Shampiyona cya 28 ubwo batsindaga Espanyol de Barcelona. Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi by’umwihariko kuri Lamine Yamal washakaga kwandika andi mateka ku myaka ye 17.

Umukino wabahuje na Espanyol de Barcelona wabaye ku wa 15 Gicurasi 2025 kuri Lluis Companys Olympic Stadium, warangiye ikipe ya Fc Barcelona itsinze Espanyol Barcelona 2:0, byatsinzwe na Lamine Yamal ku munota wa 53’ na mugenzi we Fermin Lopez watsinze ku munota wa 5’ w’inyongera ahawe umupira n’ubundi na Lamine Yamal.

Lamine Yamal ashimirwa kuba ari umwe mu bakinnyi batsinda kandi agafasha na bagenzi be bakinana gutsinda ibitego, ibintu bitandukanye n’ibyaba rutahizamu benshi, bakunze gushinjwa kwiharira umupira no gushaka gutsina bonyine. Lamine Yamal yafashije Fermin gutsinda igitego cyabafashije gushimangira intsinzi y’umutoza Hansi Flick.

Ikipe ya FC Barcelona yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Espnayol de Bracelona 2:0

Ni intsinzi ishimangira uburyohe , FC Barcelona yanyuzemo muri uyu mwaka w’imikino urangiye kuko ariyo yegukanye igikombe cya Supercopa de Espana na Copa del Rey. Uwo mu kino wagoye cyane Rutaahizamu wa Espanyol Roberto Fernandez kuko yabuzwaga amahwemo n’abandi b’iyo kipe bari bamufashe cyane.

Abakinnyi ba Espanyol barimo Urko Gonzalez de Zarate bagerageje gutsinda no kugira ishyaka muri uwo mukino ariko biba iby’ubusa dore ko mu mikino FC Barcelona yari iziko izagorwa nayo harimo n’uwo bahuyemo.

Umukino wabayemo imvururu nyinshi , aho abafana ba Espanyol, bagiye inyuma y’izamu, abandi bajya iruhande rw’abayobozi, bashaka kugaragaza ko batishimiye gutsidwa ndetse ko habayemo kuriganywa bityo bakavuga ko wahagarara ukazasubirwamo.

Ubwo Fermin Lopez yishimiraga intsinzi bakuye kuri Espanyol ikabahesha igikombe.

Ibyo byabaye imfabusa kuko Polisi yabahagaritse umukino ugakomeza kugeza urangiye. Polisi yataye muri yombi uwateje izo mvururu zabangamiye imigendekere y’igice cya Mbere bikanagorana gutsina ku mpande zombi.

Kuba Fc Barcelona yashakaga igikombe ndetse na Espanyol igakina irwanira kutazamanuka mu cyiciro cya Kabiri, byakomeje uwo mukino ku buryo gutanga amahirwe byari bigoranye cyane.

Igitego cya Lamine Yamal cyababaje abakunzi ba Espanyol, kuko ni igiteko cyaturutse ku muvuduko udasanzwe yakoresheje yinjira muri bamyugariro bayo atera ishoti riremereye rivamo igitego. Abafana ba FC Barcelona bishimiye intsinzi bakuye kuri iyo kipe ndetse bashimira Lamine Yamal na Fermin Lopez ba bahesheje igikombe mu gihe habura imikino ibiri ya Shampiyona.

Roberto Fernandez wa Espanyol yagowe na Araujo Ronald.

Umukino warangiye FC Barcelona yihariye umupira ku kigero cya 76% mu gihe Espanyol yawihariye ku kigero cya 24% ibintu bigaragaza uburyo yari yarushijwe cyane. Kugeza ubu Fc Barecelona ni iya mbere n’amanota 85 , Real Madrid ikaba iya Kabiri n’amanota 78, mu gihe ku mwanya wa Gatatu hari Atletico Madric n’amanota 70 naho Espanyol ikaba ku mwanya wa 16 n’amanota 39 ikipe ya nyuma ya 20 ikaba Valladolid ifite amanota 16.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi.
Ubwo Fermin Lopez yatsindaga igitego ku mupira yari ahawe neza na Lamine Yamal.
Eric Garcia wa FC Barcelona ahanganye na Javi Puado.
Leandro Cabrera wa Espanyol ,yeretswe ikarita itukura aratungurwa cyane.
Robert Lewandowsky nyuma yo gutsinda Espanyol yasazwe n’ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop