Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Dutangiye iminsi yo #Kwibuka30,.. Mfite ubutumwa nabageneye kuko nari mpari”.
Dimitrie Sissi ni Umwandi w’ibitabo dore ko arutse kwandika icyitwa ‘Do Not Accept To Die’.Ni igitabo kirimo agambo amagambo akomeye n’ubutumwa aho asaba buri wese gukomera kuwo ari we. Ni igitabo gifitanye isano n’ubuzima bwe bwere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yahereye ku banyarwanda, Abarokotse abasezeranya ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Uyu mubyeyi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze [ X ] yagize ati:” Dutangiye iminsi yo #Kwibuka30… Mfite ubutumwa nabageneye kuko narimpari.
Dear Rwanda warakoze kudusubiza agaciro, kuduhuza no kutwubaka ubu turatekanye – Sugira ganza horana ijambo”.
“Dear Survivor ubudaheranywa bwawe bwakubereye akabando, bugufasha gushinjagira ushira, ariko urirenga, ubaho unabeshaho benshi – Komera.
DearVictim Turagukumbura cyane ariko tuza, iruhukire, turiho neza, turakomeye kandi turakomeje. Kwibuka30”.
Dutangiye iminsi yo #Kwibuka30… Mfite ubutumwa nabageneye kuko #Narimpari ✍️🤎🖤#DearRwanda Warakoze kudusubiza agaciro, kuduhoza no kutwubaka ubu turatekanye – Sugira ganza horana ijambo 👏🏻#DearSurvivor ubudaheranywa bwawe bwakubereye akabando, bugufasha gushinjagira ushira,… pic.twitter.com/66M0eOExmx
— Dimitrie Sissi (@DimitrieSissi) April 6, 2024
Thank you Paul 🙏🏻
The truth will always prevail ✍️
30 years later, here we are, standing strong and proud of the new #Rwanda we have 🇷🇼#Kwibuka30 #DoNotAcceptToDie https://t.co/qFWqfMHSX2 pic.twitter.com/XtGlDpN66X— Dimitrie Sissi (@DimitrieSissi) April 4, 2024