Advertising

Kurikira umukino w’Amavubi na Libya

04/09/2024 17:51

Muri iyi nkuru uragenda ukurikirana uko umukino uragenda hagati y’Amavubi na Libya. Komeza usure iyi nkuru.

FT: AMAVUBI 1:1 LIBYA

Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje gutinyuka umukino bashaka intsinzi.

Ku munota wa 50′ : Nshuti Innocent yatsindiye Amavubi igitego cyo kwishyura.

[HALF TIME]  : Igice cya mbere Libya 1 Rwanda 0

Hongereweho iminota itatu y’inyongera.

HT: Igitego kimwe cya LIBYA ku busa n’ubw’u Rwanda.

Ku munota wa 18: Ikipe ya Libya irimo kurusha u Rwanda cyane mu buryo bugaragara. Ikipe ya Libya ifite uburyo yubatse umupira wayo wo guhanahana cyane.

Ku munota wa 16: Gooooolah !!!!!!  Libya itsinze igitego kimwe ku busa bw’Amavubi

Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga mu mukino ikipe y’Igihugu ya Libya igiye kwakiramo iki y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi i Tripoli kuri 11 june Stadium mu itsinda rya (D) mu gushaka itike y’Igikombe cya Afrika 2025.

XI KU RUHANDE RW’AMAVUBI

1. NTWARI Fiacre
13.OMBERENGA Fitina
20.NIYOMUGABO Jean claude
5. MUTSINZI Ange
17.MANZI Thierry
6.RUBANGUKA Steve
22.KWIZERA Jojea
4.BIZIMANA Djihad(C)
11.MUHIRE Kevin
12.MUGISHA Girbert

IMIKINO 5 IMAZE GUHUZA AYA MAKIPE

UMUKINO WA 1: wabaye Tariki 31 Gicurasi 2014 . Uyu mukino warangiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze Libya ibitego (3-0) . Ibitego byatsinzwe na BIRORI Daddy byari ugushaka itike y’Igikombe cya Africa (African Cup of Nations Qualification).

UMUKINO WA 2: wahuje aya makipe wabaye kuwa 13 Ugushyingo 2015 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi .Uyu mukino warangiye ikipe y’Igihugu ya Libya itsinze u Rwanda igitego (1-0) cyatsinzwe na F.Al Badri ku munota wa( 48).

UMUKINO WA 3: wabaye kuwa 17 Ugushyingo 2015 warangiye Libya itsinze u Rwanda ibitego (3-1) byatsinzwe na M.El Manir watsinzemo( 2) ku munota wa 36 yongera gutsinda ikindi mu minota y’inyongera (90+3) . Ikindi gitego cyatsinzwe na M.Al Ghanodi.
UMUKINO WA 4: wabaye kuwa 7 Ukuboza 2015 warangiye amakipe anganyije (0-0).

UMUKINO WA 5: wabaye Tariki ya 23 Mutarama 2018 warangiye Libya itsinze u Rwanda (1-0).

IMIKINO 5 IBI BIHUGU BIHERUTSE GUKINA MU MARUSHWANA YOSE.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze imikino (3) . Amavubi yatsinze Lesotho igitego(1-0) byari tariki ya 11 kamena 2024 ,kandi ikipe y’Igihugu a
Amavubi yatsinze Madagascar ibitego (2-0) byari tariki 24 Gicurasi 2024, ikipe y’Igihugu amavubi yatsinze South Africa ibitego (2-0) byari tariki 21 Ugushyingo 2023 .Iyi niyo mikino itatu Amavubi aherutse gutsinda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe umukino (1) batsinzwe n’ikipe y’Igihugu ya Benin Igitego (1-0).
Kandi Amavubi yanganyije umukino (1) aho yanganyije na Botswana (0-0).
Iyi niyo mikino( 5) Amavubi aherutse gukina .

Mugihe ikipe y’Igihugu ya Libya baraba bahanganye kuri uyu mugoroba nayo yatsinze imikino (3) banganya umukino (1) batsindwa umukino (1) .Libya yatsinze Mouritius ibitego (2-1), itsinda Burkina Faso ibitego (2-1) ,itsinda Kuwait ibitego (3-1) . Libya yanganyije na Togo igitego (1-1), batsindwa na Cape Verde igitego (1-0).

Ubu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa n’umutoza FRANK Torsten Spittler yavutse tariki 7 Ugushyingo 1961 avukira Ausburg mu Budage .
Naho ikipe y’Igihugu ya Libya itozwa n’umutoza MILUTIN Sredojevic yavukiye ahitwa Prokupije muri serbia yavutse tariki 1 Nzeri 1969.

Iyi niyo mibare y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’Igihugu ya Libya .

1 Comment

Comments are closed.

Previous Story

Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Jordanie ziyemeje ubufatanye

Next Story

Ruhango: Umusore wazize igikoma yashyinguwe saa saba z’ijoro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop