Advertising

Kuki abagize itsinda rya One Direction batandukanye hakiri kare ?

20/10/2024 09:47

Itsinda rya One direction bari bagizwe na Harry Styles, Zayn  Malik, Liam Payne, Niall Horan na Louis Tomlinson, gusa baje gutandukana muri 2016 abantu batabyumva neza.Muri iyi nkuru turamenyeramo impamvu.

One Direction ni rimwe mu matsinda yabiciye bigacika ku Isi yose ndetse bari ikimenyabose. Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2010, ubwo  bitabiraga amarushanwa ya THE X FACTOR gusa bakaza gusezererwa bari ku mwanya wa Gatatu.

Bakoranye nk’itsinda ry’abahanzi ubwo Simon  Cowel yari ababereye umuyobozi, ndetse nyuma baje gutsindira ibihembo bitangwa aribyo ITV. Nyuma bahise bahosora  Album itandatu zose, bayigurisha Miliyoni zisaga 70 ndetse baje gutsindira ibihembo birenga 200 bitandukanye.  Ahagana muri 2015 umwe mu bagize itsinda Zayn Malik yiyemeje gusezera.N’ubwo bakomeje  gutahiriza umugozi umwe gusa ahagana muwa 2016 babaye nkabacitse intege buri wese ajya gukora umuziki ukwe.

Ku ya 16 Ukwakira 2024 nibwo igikuba cyacitse ubwo baburaga umuvandimwe wabo Liam Payne, bwo uyu muhanzi yagwaga kuri balico ya hotel yabagamo muri Argantine.Ubwo Zayn yasezeraga kuri 25 Werurwe 2015, yabisobanuye agira ati : “ Ndashaka gusaba imbabazi abafana kumuntu nababaje uwo ariwe  wese, ariko ngomba gukora ibihije numutima wange”.

Yakomeje avuga ko ku myaka ye amaze kuzuza 22 ari umusore ushaka kugira ubuzima we bwite budahora ahagaragara.Mu kiganiro yagiranye na BBC mu 2023 Zayn yasobanuye impamvu yatumye asezera muri One Direction avuga ko yumvaga ashaka kwikunda ndetse ashaka gukora ibintu bye gusa.

nubwo hari ibihuha byavugaga ko zayn afitanye amakimbirane nabagenzi be yabishyizeho umucyo atangaza ko nta kibazo bafitanye.One Direction bakomeje gukora ari bane nyuma yuko Zayn asezeye ndetse kuri 13 Ugushyingo bamuritse album yabo MADE IN THE A.M  . hagati aho bahise batangaza ko bagomba kujya mukaruhuko gato kugira ngo buri wese ashobore gukurikirana imishinga ye.

Gusa ubwo bajyaga mukaruhuko abantu benshi baje kubihwihwisa ko baretse umuziki ndetse hasigaye hari umwuka mubi hagati yabo. Simon Cowel ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru NME mu 2014 yatangaje ko yashidikanyaga ko iri tsinda rizasubira hamwe.Icyakora, Liam uherupfe gupfa yahoraga ashishikajwe  n’igitekerezo cyuko itsinda ryazasubira hamwe ibyo akaba yarabitangarije MTV muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rihanna na A$AP Rocky bakiriwe neza mu birori bya Fashion Week

Next Story

Byinshi kuri Pi Network ifaranga riri muyayoboye Isi muri iki gihe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop