Kugira ibiheri mu maso si inenge, ese biterwa ni iki, wabyirinda gute ?

01/12/2023 20:57

Kuzana ibiheri ni imwe mu ndwara ifata uruhu ndetse ikaba ikunda gufata umuntu nawe yabigizemo uruhare.

 

Icyakora inzobere zivuga ko umuntu ashobora kuzana ibiheri mu maso bitewe nihinduka riri kuba mu mubiri we, harimo nko gukura ku bana bari kujya mu myaka y’ubukure, ndetse inzobere zivuga ko hari n’abagore batwita bakazana ibiheri mu maso gusa bikunda kuba gacye.

 

Hari ibintu byinshi bishobora kugira uruhare cyangwa bishobora gutuma umuntu azana ibiheri mu maso, bimwe muri ibyo bintu Hari ubwo umuntu abigiramo uruhare nubwo Hari nibyo nawe atagiramo uruhare.

 

Bimwe mu bintu bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso harimo;

1.Kwikora mu maso cyane: Uko wikora mu maso mu isura cyane byongera amahirwe yo kuzana ibiheri kuko intoki zawe Kenshi Ziba zifite umwanda, rero ibyo bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso.

 

2.Telephone: Telephone nayo ishobora gutuma umuntu azana ibiheri mu maso kuko iyo witaba telephone ukayegereza ku ruhu rwawe nabyo byongera amahirwe yo kuzana ibiheri mu maso kuko telephone Iba yiriwe mu biganza byawe bishobora kuba bifite umwanda.

 

3.Izuba: Izuba naryo iyo ribaye ry’inshi Imirasire yaryo ishobora gutuma umuntu azana ibiheri mu maso mu buryo nawe Atari yiteguye.

4.Ibyunzwe mu myenda: Kwambara imyenda itameshe urimo umwanda ibyunzwe nabyo bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso mu isura.

5.Stress: Inzobere zivuga ko Kandi kugira stress nabyo bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso mu buryo nawe utazi kuko mu mubiri wawe haba Hari kubamo ibintu bituma umubiri wawe unanirwa bityo bikaba bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso.

 

Ese ushobora kwirinda kuzana ibiheri mu maso gute ? : Mu gihe umaze kumenya bimwe mu bintu bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso, ni ngombwa ko ibyo bintu ubyirinda; irinde kwikora mu maso cyane, irinde stress aho bishoboka, irinde kujya ku izuba ry’inshi, irinde umwanda uharanire kujya wambara ndetse ukanaryama ahantu hameze neza, mu buryamo busa neza.

 

Source: fleeklooded.com

Advertising

Previous Story

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera iki umuhungu yanga kongera kuvugisha umukobwa, Dore ukuri kuri inyuma yabyo

Next Story

Mu bukwe umugabo yatanze impano y’umutwaro w’inkwi avuga ko ari impano idasanzwe atanze

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop