Friday, May 3
Shadow

Ku myaka 27 afite abuzukuru

Umugore wo muri Kenya witwa Ogallo Moline afite imyaka 27, ariko yaciye agahigo ko kugira umwuzukuru akiri muto nyuma yo kubyara afite imyaka 13 n’umukobwa we akabyara atarageza ku myaka 15.

Ogallo yabyaye umwana wa mbere afite imyaka 13 bituma ahita ava mu ishuri ajya gushaka umugabo. Amaze gushaka yabyaye abandi bana babiri barimo umuhungu n’umukobwa.

Abakobwa be babiri babaye aka wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ngo inyana ni iya mweru, na bo babyara bakiri abangavu.

Ati “Umukobwa wanjye yabyaye afite imyaka 14, ubu yashakanye n’undi mugabo, umwana yabyaye mu bwangavu nasigaye murera.”

Mu gihe uyu mubyeyi yari agize imyaka 32, umukobwa we wavutse ubwa gatatu na we yahise abyara undi mwuzukuru, ubu Ogallo agize imyaka 33, afite abuzukuru babiri.

Uyu mubyeyi ubu wapfakaye, mu gahinda kenshi yabwiye ikinyamakuru Nation ko abagabo bateye inda abakobwa be atigeze abamenya, ndetse n’iyo abibabajije batifuza kubigarukaho.

Abayeho ahingira abandi, ndetse ngo kubera uburwayi ntabasha kujya mu murima buri munsi uko abishaka.

Yavuze ko yifuriza umwuzukuru we kuzagira ahazaza heza, akiga ariko bisaba ko hagira umuntu umugoboka akabimufashamo.

Iyi nkuru ayihuje na Atieno wabyaye afite imyaka 15, umukobwa abyaye akamuha umwuzukuru afite imyaka 13. We yabaye nyirakuru w’umwana afite imyaka 28.

Ati “ Nababajwe n’uko ibyambayeho ari nabyo byabaye ku mukobwa wanjye. Nari mufitiye icyizere cyinshi ari na yo mpamvu namujyanye mu ishuri.”

Uyu mubyeyi akeka ko ubukene ariyo ntandaro y’ibibazo.

Atieno yibuka ko yatwaye inda ari ubwa mbere akoze imibonano mpuzabitsina kandi ayitewe n’umunyeshuri mugenzi we.

Yahise ava mu ishuri ajya gushakana n’uwamuteye inda, abavandimwe be bakomeza amashuri.

Agace ka Homa Bay aba babyeyi bakomokamo kabaye iwabo w’abakobwa babyara bakiri bato, ndetse Inama y’Igihugu muri Kenya ishinzwe Abaturage n’Iterambere yemeje ko 31% by’abangavu baho batwara inda bakiri bato.