Ku isabukuru ye y’amavuko yifotoje amafoto ari mu ishusho y’inzoka izwi nka Cobra bitangaza benshi

by
01/09/2023 08:14

Umugore witwa Sokhna Kane, yabaye urwamenyo nyuma yo gushyira hanze amafoto yifotoje ku isabukuru ye y’amavuko ameze nk’inzoka ya Cobra.

 

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria aho uyu mukobwa aba, Kane yatunguranye ubwo yashyiraga hanze aya mashusho yambaye umwambaro udoze mu ishusho y’inzoka yo mu bwoko bwa Cobra ndetse yisize n’ibirungo kugira ngo ahinduke na cyane ko yari ku isabukuru ye y’amavuko.

 

Muri aya mashusho yafashwe mbere gato y’uko itariki y’amavuko ye igera , byagaragaraga ko yafunze n’amaboko ye bikagendana n’igice cyo hasi ndetse n’amaguruye.

 

Bamwe mubagaragaje ko babonye aya mashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga na nyiri ubwite , ni uwitwa Kelly wagize ati:” Umukobwa udasanzwe mu ishusho yindi”. Mamiko ati:” Ese ibi biragushimishije ? Ndimo kukubaza niba byibura unyuzwe”.

 

Theodora ati:” Ese ra, ubwo ibi bisobanuye iki ?”. Uretse kuba asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bamugiriye inama yo kujya abanza gutekereza mbere yo kugira icyo akora.

 

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi bagera kuri 25 bazacakirana n’ikipe ya Senegal yabasuzuguye igahamagara ikipe ya Kabiri

Next Story

Dore ubusobanuro bw’izina Jeanette , imico iranga abaryitwa n’ibyamamare byiswe iri zina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop