Kevin Kade , Chriss Eazy na The Ben bashyize hanze amashusho y’indirimbo bahuriyemo – VIDEO

23 hours ago
1 min read

Kevin Kade, yatangaje ko we na Chriss Eazy bafashe icyemezo cyo kongera The Ben mu ndirimbo yabo bashyize hanze nyuma y’aho we ayikunze. Ibi basanga ari umugisha kuri bo na cyane ko bakuze bafana uwo muhanzi ndetse ba bibonamo ubufatanye bukomeye.

Kevin Kade, yavuze ko Folomina yatangiye gukorwa muri Werurwe 2024 ari wenyine , nyuma hiyongeramo Chriss Eazy nyuma ye hajyamo undi muhanzi ukomeye mu myidagaduro Nyarwanda ‘The Ben’ ndetse ngo akaba yaragiyemo igeze aho gusohoka.

Yagize ati:”Igitekerezo cyo gukorana cyazanwe na Chriss Eazy ariko indirimbo yatangiye ari njye njye nyine. Twarayikoze irarangira tunafata amashusho twembi. The Ben yarayumvise arayikunda, atuganiriza ku buryo twamwongeramo”.

Kevin Kade, avuga ko ubwo The Ben yari mu bitaramo i Burayi , bagombaga ku mutegereza akagaruka kugira ngo afatwe amashusho. Ati:”Yaraje ubwo yari avuye i Burayi, afata amashusho ye wenyine kuko twe twari twaramaze kuyafata. Niyo mpamvu amafoto yagiye asohoka mbere yari ari njye na Chriss Eazy gusa”.

Uwo muhanzi kandi avuga ko kuba yongeye gukorana na The Ben bwa Kabiri abifata nk’umugisha udasanzwe. Ati:”Ni ikintu cy’agaciro , si ibintu buri wese abona. Ni ubuhamya bwiza bw’uko ya nyumvise no ku rwego yangejejeho.Abikorana urukundo kandi ibyo afite abisangiza abandi”.

Amashusho y’iyo ndirimbo bakoranye yafashwe mu minsi itatu ku ruhande rwa Kevin Kande na Chriss Eazy , mu gihe The Ben yayafashe mu munsi umwe. Kevin Kade avuga ko bahisemo imyambarire itandukanye n’iyo abantu basanzwe bamenyereye , bayikuye ku isura y’umuco wo muri Mexique bawuhuza n’ibigezweho mu Karere.

Ati:”Twashatse ibintu bifite umwihariko, dushyira hamwe ibitekerezo byinshi. Iyi ndirimbo yatwaye amafaranga menshi ariko imibare ntitwayitangaza kuko ni ibanga ry’akazi”.

Indirimbo Folomina ya The Ben , Chriss Eazy na Kevin Kade, ni iya Kabiri ku Muzingo wa Kevin Kaden na Chriss Eazy, bari gutegura gukomeza gukorana nk’abavandimwe. Iyi ndirimbo kandi yatsinzwe n’abarimo Kevin Kade , Chriss Eazy , The Ben , Element , Junior Giti na Dylan Kabaka.

Kevin Kade,yashimiye by’umwihariko Makanyaga Abdul, wabafashije kunoza amagambo y’indirimbo ye ‘Hashize iminsi’ bifashishije muri Folomina.

Ubusanzwe The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ariko bagaragaza umutima wo kwicisha bugufi no gufasha bagenzi be ugereranyije n’abandi bishyira hejuru cyangwa bagahanika ibiciro byo gukorana nabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop