Kenya: Pasiterikazi yahanuye ko Isi isigaje iminsi 2 ikarimbuka

16/05/2024 18:50

Umuhanuzi wo ku gihugu cya Kenya akaba Umupasiterikazi, yatangaje ngo Isi izarangira ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024 saa 11:59′.

Uyu mugore ukuri muto wahawe inshingano zo kuvuga ijambo ry’Imana nka Pasiteri, yatunguranye ashyira hanze ubuhanuzi yavuze ngo bwamugezeho mu ijoro aryamye.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Titus Mutua , umukobwa witwa Mwakali Torris yahamije ko Saa 11.59 aribwo Isi izagera ku musozo.Uyu mugore yatangarije abaturage by’umwihariko abo muri Kenya ko ngo bakwiriye kugurisha ibyabo byose birimo; Amazu, amatungo n’imoda”.

Yagize ati:”Ndahanura kandi ko Saa 11:59 z’amanywa , ku wa 20 Gicurasi 2024 Isi izarangira.Naryamye ndota ko Isi izarangira. Rero abantu ni bagurishe ibyo batunze byose bagume biteguye bari maso”.

Ubwo aya mashusho yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga za Nairobi Gossip, benshi batangaye bavuga ko ari ubutubuzi bwe ko ntaho bihuriye nukuri.Umwe yatanze umurongo wo muri Matayo 24:36 hagira hati:” 36.“Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine”.

Undi yagize ati:”Ntabwo nzi Umukirisitu [ Ntabwo njya mu by’amadini ] ariko buri wese aziko azaza (Yesu ) nk’umujura.

Isoko: Nairobi Gossip

Advertising

Previous Story

Uganda: Yongeye kugaragara nyuma y’imyaka itari mike baziko yapfuye kandi yarataye umugore n’abana munzu akajya kwishakira undi mugore muri Amerika

Next Story

Nyuma y’imyaka 9 atabyara umugore yibarutse abana 5

Latest from Iyobokamana

Go toTop