Advertising

Ku mugezi wa Musogoro aho aba bacukura umucanga. Photo/ Umunsi.com

Karongi : Abinura umucanga mu mugezi wa Musogoro barishimira ibyo bamaze kugeraho

11/30/24 19:1 PM

Bamwe mu binura umucanga mu Mugezi wa Musogoro bavuga ko bamaze kugera ku iterambere ryiza ndetse ngo bakaba babona imbere y’abo ari heza. Aba baturage hamya ko akazi bakora kabarinze kuba inzererezi .

Ubwo twageraga aho bakorera abo twahasanze bahamije ko ugereranyije n’aho bavuye batari bagera muri aka kazi, ubu bageze heza.

Uwitwa Bimenyimana Joseph utuye mu Kagari ka Gisanze, Umudugudu wa Kabatara yagize ati:”Aka kazi nkora karanshimishije, kuko kantungiye umuryango hamwe na njye, kandi umukoresha wanjye, iyo ngize ikibazo igihe cyo kumpemba kitaragera aragikemura”.

Yakomeje agira ati:”Mbere nakoraga akazi k’ikiyede, nkakora n’akandi mbonye ariko nkabona ntabwo binshimishije mpitamo kuza hano gucukura umucanga. Mbere nabonaga 1,500 RWF ariko ubu hano nkorera arenga n’ibihumbi 4 RWF ku munsi. Mu cyumweru nakoze neza mpembwa 25,000 RWF urumva ko mu Kwezi ari ibihumbi 100 RWF kandi ahoraho”.

Avuga ko aya mafaranga ahembwa akuramo kwizigama , agatunga n’umuryango bigatuma abana be batajya mu by’abandi kwiba , akaba afite ubwishingizi bwo kwivuza ( Mutuelle de Sante ) ndetse ngo abasha no kubona ubwatsi bw’itungo rye.

Uwitwa Ndagijimana Pierre avuga ko gucukura umucanga byamurinze kujya mu nzererezi. Ati:”Aka kazi ni keza cyane, hari ubwo nabaga niriwe nicaye hariya ku muhanda bakaba bantwara no mu nzererezi (bari mu mukwabo) kubera kwirirwa nicaye ku muhanda ariko ubu kandinze kuba ikirara. Mu mezi atanu nkamazemo nahise nzana umugore kugira ngo nkomeze gufatanya nawe dutere imbere”.

Undi witwa Nangwahafi Marie Claire, avuga amaze imyaka 5 akora akazi ko kwinura umucanga mu mugezi wa Musogoro.

Ati:”Mbere najyaga gukorera abantu bakanyambura, njya i Kigali gushakisha , ngezeyo bakajya banyiba nkabona ntacyo ndi kugeraho. Ubwo ngeze inaha umuntu arambwira ngo nzaze nsabe akazi, ku bw’amahirwe barakampa. Muri iyo myaka nagize amahirwe, ndakora ngura inka y’amafaranga ibihumbi 350 RWF iza gupfa ariko ndimo gutangira kugira ngo ngure indi. Nta kandi kazi narutisha aka”.

Akomeza avuga ko mu gihe cy’Ukwezi akuramo ibihumbi 50 RWF ibintu ahuza na mugenzi we witwa Ntibarukure bakorana  wagize ati:”Aka kazi nkamazeho igihe kinini, naguzemo inka y’ibihumbi 200 RWF  intungiye umuryango banywa amata, mbishyurira ubwishingizi mu kwivuza n’ibindi”.

Bose bahuriza ku kuba bafatwa neza na nyiri Koperative Abitejimbere Ltd ifite ubu bucukuzi bw’umucanga muri Musogoro ku buryo ngo mu gihe bahemberwa atajya arenzaho n’isaha bikafasha gukoresha neza amafaranga abaha buri Cyumweru.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu Nsabibaruta Maurice , yavuze ko kwinura umucanga ari akazi keza icyakora agaragaza ko hari ibyo basaba abagakora n’ababakoresha.

Yagize ati:” Abinura umucanga muri Musogoro no mu mugezi wa Ndaba tubibutsa gukora kinyamwuga batangiza ibidukikije cyane rero ababikora mu buryo bwemewe n’amategeko baba banafite amasezerano bagomba kubahiriza agamije kubungabunga ubuzima bw’abakozi no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.Natwe inshingano zacu ni ugukurikirana ko babyubahiriza no kubagira inama kugirango bakomeze kuzamura uburyo bw’imikorere”.

Murenge wa Rubengera hari amakoperative 2 azwi yinura umucanga ariyo , Koperative  yinura Umucanga mu mugezi wa Musogoro na Koperative yinura Umucanga mu mugezi wa Ndaba mu Kagari ka Bubazi.

Ku mugezi wa Musogoro aho aba bacukura umucanga. Photo/ Umunsi.com

 

Sponsored

Go toTop