Junior Rumaga na Bahali Ruth bashyize hanze igisigo bise ‘RUDAHINYUKA’ cyuje inganzo y’urukundo rwo mu mashuri

06/11/2023 08:46

Umusizi Junior Rumaga n’umusizikazi Bahali Ruth , bashyize hanze igisigo bise ngo ‘Rudahinyuka’ cyabanjirijwe n’amagambo menshi yavugaga ko bombi bibarutse umwana ndetse ngo ko banakundana.

 

 

Abanyarwanda mu Busizi bamaze kuba abahanga mu gutegura ku buryo udashishoje neza ushobora kuvuga ko biganye  bagenzi babo b’abahanzi b’indirimbo cyangwa filime.Nubwo ari uko ushobora kubitekereza ariko , burya buri busizi bugira inzira bunyuzwamo ku buryo byorohera buri wese kugira uburyo abucishamo nka nyirabwo.

 

 

Junior Rumaga ni umwe mu batangiye gushyira hanze amafoto ye na Ruth , amutera imitoma maze rubanda ati:’Urukundo rugwiro’.Nyuma yahoo gato  bashyize hanze mafoto y’umwana uri kuvuka ndetse n’aya Bahali Ruth asa n’ukuri, Abanyarwandakazi batera impundu babifuriza kubyara hungu na kobwa.

 

Ibi babihinyuje kuri uyu wa 05 Ugushyingo , aho bashyize hanze igisigo gikubiyemo amafoto yose yashyizwe kumbuga nkoranyambaga zabo.Aba bahanzi , bombi binjiriye mu itsinda ry’ababyeyi bari bafite ikibateranyije maze babaganirira inkuru yabo y’urukundo ,bahera kumateka yabo mu rukundo rwo mu ishuri , basoreza ku rukundo rwabo, Rumaga ati:’Rudahinyuka uruwunjye”.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu bizakwereka ko uri kwinginga urukundo mbese ko uri kwinginga abantu cyangwa umuntu ngo agukunda

Next Story

Iri gukosha ! Ifi y’impamba ipima ibiro 30 irimo kugurishwa ibihumbi 50 mu Bugesera ( VIDEO )

Latest from Imyidagaduro

Go toTop