Jose Chameleone ukunzwe n’abatari bake, yatangaje ko yaretse itabi n’inzoga kubera uburwayi amaranye iminsi ndetse yiyemeza gukomeza umuziki yakundishije benshi mu bawukora kuri ubu.
Dr Jose Chameleone yatangaje ibi , nyuma y’aho aviriye mu Bitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu akaba ari muri Kenya aho yagiye kwisuzumisha zimwe mu ndwara bivugwa ko yatewe n’inzoga n’itabi n’ubwo we abihakana.
Ubwo uwo muhanzi yari avuye muri Amerika mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Mata, yakiriwe n’abatari bake bari baje kumureba dore ko yari kumwe n’umuvandimwe Weasel nawe wari wigomwe guhagarika ibindi bikorwa bye bya muzika akajyana nawe muri Amerika.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , Jose Chameleone wubatse ibigwi muri muzika, yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuva ku nzoga n’itabi.
Ati:”Namaze igihe kinini nywa itabi ariko kugira ngo ncungure ubuzima bwanjye, nabishyize ku ruhande. Si nzongera kunywa itabi , si nzongera kunywa inzoga”.
Kuri we ngo ni amahirwe ya Kabiri ahawe n’Imana bityo akaba agomba guhagarika ibintu byose bishobora kongera kuba intandaro yo gusubira mu Bitaro kwe.

Agaruka ku byo kuba aheruka gushima Imana no kuba yarabaye ‘Umukirisitu’ yagize ati:”Ndi umwizera kandi mbere y’uko abaganga bagira icyo bakora , Imana niyo yabanje kwikorera umurimo wayo. Imana niyo ya mbere ubundi abaganga babona gukora akazi kabo. Nagombaga gusenga Imana kandi nkanasengera abandi bari mu Bitaro”.
Yaherukaga kuvuga ko inzoga n’itabi atari byo byamuteje uburwayi, aho yahakanyije ababihuza , akagaragaza ko uburwayi bwe ari uruhuri rw’ibintu byinshi.