Hadjati Jolie ni umugore w’umwisiramukazi uzwi cyane bitewe nibikorwa bitandukanye byiza akunze gukora hano mu Rwanda ndetse n’i Burundi. Ubwo yaganiraga na Sabin nyiri ISIMBI TV biniguye bagira ikiganiro kirenga isaha cyuzuyemo ibintu byinshi ndetse byiza umunsi.com tugiye kubikugezaho mu ncamake.
Jolie mu gutangira ikiganiro telefoni ye yahise imwibutsa ko isaha yo gusari igeze ndetse abwira abantu ko mu  bintu byose ukora, mu migambi yose uteganya ndetse  nibyo wifuriza urubyaro rwawe byose ujye ubirenzaho isengesho rirafasha cyane.
Ubwo yagendereraga u Burundi yavuze ko bafite umuco baturusha wo gusangira twese tugomba kwimakaza hano iwacu. Jolie asanzwe azwiho ubugiraneza ndetse afite imiryango itandukanye ayobora aho bakunze kugemura no kwita kubarwayi, ndetse barifuza kuzajya basura amagereza cyane cyane ayabagore.
Jolie ingamba zikomeye yatangiranye uyu mwaka ni ugutawaza umutima, akawukuramo amatiku ndetse nibindi bibi byose abona bisigaye bivunira ubusa abantu. Yatanze urugero rwa bantu azi neza bamuvuze ndetse bikururu umwuka mubi gusa yatangiye umwaka yarabyikuyemo ndetse nuwo bafitanye ikibazo wese yaramubabariye ntakibazo yumve atuje.
Ikintu cya mbere yifuza ko abagore bose bagomba kwiga ndetse bakagikunda kabone niyo waba utari umu isiramu bagomba kwiga kwitawaza, ati ‘ nta mugore wihanaguje igipapuro.’
Yatanze urugero rwuko nkiyo isupu iguye kumubiri ugahanagura bisanzwe ntukarabe burya niyo wihumurije wumva ko ikikuriho. Numwanda nuko uba umeze igihe wibwira ko kwihanagura bihagije iyo uvuye mu bwiherero.

Avuga ko hari infection nyinshi zizanwa no kugira isuku nke ndetse kubagore rwose bagomba guhinduka. Ati buriya abagabo baragowe nuko babihorera gusa nimutongana umunsi umwe uzumva ako kantu akavuzemo.
Kuri Hadjati Jolie yemera ko ubundi umugabo nyawe atagomba gukubita umugore, noneho bikaba ikizira kurusha igihe hari umugore wakubise umugabo. Yatanze urugero rwuko hari umukobwa ubona mwiza ndetse wahiriwe gusa aba agomba kwicara agategereza uzamurongora ikigaragaza ko umugabo agomba kuba umutware ndetse akubahwa.
Kuba umugabo umwe yahemukira umugore ntibivuze ko ibintu byacitse kuburyo icyizere cyose bacyamburwa. Abagabo yemera neza ko bakwiye ndetse Imana yabibashinje abona ko babikwiye kuba umutware w’umugabo. Jolie uburinganire ntabwumva neza bitewe nuko hari ibintu umugore aba yakora umugabo atabishaka ndetse no kumugore nuko.
Gusa bitewe nahantu isi igenda itwerekeza abagore basigaye biyumva nkaho babaye abagabo bitewe nuko bose basigaye bakora cyangwa ukanasanga umugore amurusha akazi keza.
Ikindi kintu abona gituma abagabo basuzugurwa nuburyo ki abagore baremwe, aho ushobora gukora akantu kamwe katameze neza bikaba ikibazo nyamara yari amaze imyaka n’imyaka ntacyo wamuburanye.
Jolie avuga ko hatitawe ku mafaranga winjiza cyangwa akazi ukora ugomba gutunga urugo rwawe. Ahubwo umugore we agomba kumenya ubuzima bwa buri munsi bu urugo ndetse bakita kubana.
Singombwa kugira amafaranga menshi amwe ya mirenge gusa hari amafaranga shingiro yatuma urongora umukobwa wabandi. Byibuze banza upange ukuntu watunga urugo rwawe igihe usanze umugore wazanye ari umunebwe cyangwa atiteguye kugufasha. Ati ‘ umugabo udafite amafaranga akundwa na nyina gusa’.
Jolie ubwo yabazwaga ibyo abantu bavuga ko udafite umugabo rwose ntakintu biba bitwaye, yavuze ko ibyo ni ukwishuka kuko akenshi uba ushukwa nubuto. Numara kumuneya igisobanuro cy’ubuzima nibwo uzamenya ko ukeneye uwo muzafatanya urugendo rwu ubusaza.
Jolie avuga ko na abazungu ubwabo nabo bubaha abagabo babo ndetse na akazi bakora ntago kaba kangana kabone nubwo baba begereye murugo rimwe.
Inama ikomeye yagiriye abagabo babona basuzugurwa ni ukubanza kwisuzuma ndetse bakamenya neza ko bakora inshingano zabo neza nkuko Imana yazimuhaye harimo kumenya ko umuryango wariye, mufite inzu cyangwa wayishyuye mugihe mukodesha ndetse n’abana ukabitaho hanyuma ukamufata neza mu buriri, menya ko uri mukigeragezo niba bitagenda neza kandi ntako uba utagize.
Ndetse ikirenze byose ugomba kumenya gutanga Care kumugore wawe, wenda niyo wakora utuntu tworoheje gusa turamwubahisha kandi arakubaha, wenda mukingurire imodoka, mutwaze isakoshi cyangwa umuhe nk’ikote ryawe mugihe imbeho ibasanze hanze mutaragera murugo.
Ikindi biba byiza ugiye unyuzamo utahanye agakado, cyangwa ugasohokana umugore wawe wasize abana murugo muri mwembi gusa. Kuburyo mubasha kuganira ntacyo guhishanya ndetse mukibukiranya ubuzima bwayu bwa mbere mukirambagizanya.
Umwanditsi:BONHEUR Yves