Jojo yakabije inzozi zo guhura na Juno Kizigenza yari amaze iminsi avuga ko yasariye

23/08/2023 22:02

Umukobwa Joyeuse , wamamaye nka Jojo , yahuye n’umuhanzi Juno Kizigenza , yafataga nk’udasanzwe kuri we ngo na cyane ko ari we wamuzanye mu Mujyi , agambiriye kumureba.

 

 

Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, Umukobwa witwa Jojo, yari yahuje urugwiro n’icyamamare muri muzika Nyarwanda Juno Kizigenza, wakunzwe mundirimbo zitari nke , kugeza na Jojo amumenye akamugira uwe mu ibanga.

 

 

Muri aya mashusho , Jojo agaragaza akanyamuneza kuburyo abayabonye bavuze ko , byasaga nk’aho abimaranye igihe k’umutima, mu gihe hari n’abavuga ko yazanwe m’abantu , bashakaga kumutwikisha nk’uko byagiye bigaragara mu myidagaduro Nyarwanda.

 

 

Jojo yemeza ko icyatumye akunda Juno Kizigenza ari indirimbo ‘Nazubaye’.Uyu mukobwa kandi yemereye itangazamakuru ko yakunze uyu muhanzi ataraba n’umuhanzi ariko uburyo yabivuze bisa n’aho ari gusubiramo ibyo yabwiwe kuvuga nibyo byatumye benshi bamwibazaho.

 

 

Mu kiganiro yagiranye na Irene Mulindahabi, Jojo yahishuye ko we na Ariel Wayz ntaho bahuriye ngo kuko amurusha ubwiza ndetse ngo na buri kimwe Ariel Wayz afite nawe agifite nabyo byafashwe no gusubiramo ijanviri yahawe gufata na cyane ko uko yaje mu myidagaduro Nyarwanda bidasobanutse.

 

 

Ni kenshi, abantu bazanwa n’abafite inyungu zabo, bakabatoza ibyo kuvuga bagambiriye kubakuramo inkuru n’ibindi.Ubu abantu baribaza ibirakurikira nyuma yo guhura na Juno Kizigenza avuga ko yakunze.Ureyse Jojo hari abandi bagiye bazanwa muri ubu buryo  nyamara bikarangira ari ntacyo bakuyemo , uretse gutwita ubundi bakibagirana.

ESE KURI WOWE UBONA ARI IKI BYAKAMARIYE UMUNTU UZANYWE GUTYO ?

Advertising

Previous Story

Dore ubusobanuro , imico n’imyitwarire y’abitwa Ella Ellena

Next Story

Umukinnyi w’Umunyarwanda Noam Emeran wakiniraga Manchester United yasezeye abafana bayo avuga ko ayivuyemo akibakunze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop