Advertising

Jayz na Beyoncé baryohewe n’ubuzima

26/06/2024 20:31

Umuhanzikazi Beyoncé n’umugabo we Jay-Z n’abana babo, baryohewe n’ubuzima mu Burasirazuba bwa Amerika ahazwi nka Eastern Seaboard hafi y’inyanja ya Atlantic.

Bari hamwe n’abana babo ; Blue Ivy w’imyaka 12 y’amavuko , impanga zabo Rumi na Sir b’imyaka irindwi, Jay-Z na Beyoncé bashyize hanze amafoto agaragaza umunezero n’ibihe byiza barimo.

Beyoncé na Jay-Z bagaragaje ibihe byiza barimo, aho banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo aho Beyoncé yashyize ubutumwa kuri Instagram agakurikirwa n’umugabo we.

Bije nyuma y’aho aba bombi bizihije isabukuru y’amavuko y’impanga ; Rumi na Sir mu Ntangiriro z’Ukwezi kwa Kamena.

Ubwo ababyeyi ba Jay-Z bagarukaga kuri Rumi na Sir , bavuze ko ari abana b’abahanga ndetse bazi gushushanya.

Previous Story

FPR Inkotanyi yagabiye wa mugore wabyaye avuye kwamamaza Paul Kagame

Next Story

” Narayigoragoje ariko ngiye kuyivaho” Miss Assiah avuga Kuri Rayon Sport!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop