Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, mu Karere ka Karongi habereye ‘Congress’ y’Abarwanashyaka ba Green Part bari bagamije gutora abakandida Depite bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.Muri iyi Congress bibukijwe ko gahunda ari ugutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu no mu Nteko bakagiramo abadepite benshi nk’uko byashimangiwe na Hon Dr Frank Habineza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi wa Democratic Green Part of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza, yatangaje ko umuryango azanonosora ibibazo byatanzwe muri Congress zabaye mu Ntara uko 4 n’Umujyi wa Kigali, ubundi akaba aribyo bazabashaka gukorera ubuvugizi.
Biteganyijwe ko ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu Ntara zigize Igihugu , bizanozwa burundu muri Congress yo ku rwego rw’Igihugu izaba muri Gicurasi 2024 arinayo izemerezwamo abakandida Depite bazahagararira Ishyaka rya Democratic Green Part of Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ayabadepite ateganyijwe kuba muri Nyakanga.
Uko abakandida depite batowe mu Ntara y’Iburengerazuba: Rutsiro : Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson, Nyabihu: Ntihanuwayo Modeste na Uwineza Germaine, Ngororero: Masengesho Louis na Uzayisenga Adelphine, Karongi: Bazambanza Olivier na Umwali Christine., Rubavu: Sibomana Hussein na Akingeneye Alice, Nyamasheke: Rugira Pascal na Dusabimana Olivie, Rusizi: Uwamahoro Maombe na Akimana Jean Paul.

We had a successful congress for the Western Province #Rwanda. 14 Parliamentary candidates were elected. We now have 60 candidates from 30 districts. Male & female equally. In May we will have the national congress to approve the final parliamentary list & the manifesto. #Rwot pic.twitter.com/9m5aqqpTSB
— Democratic Green Party of Rwanda 🇷🇼 (@DemGreenPartyRw) March 29, 2024
We have had a successful @DemGreenPartyRw Congress for @RwandaWest in @KarongiDistrict. 14 Parliamentary candidates were elected. Next will but be the national congress to approve the final list and the manifesto. Thank you All. #Rwanda #Rwot pic.twitter.com/ZNOqBAXEHX
— Dr.Frank Habineza (@Drfrankhabineza) March 29, 2024
Kongere mu ntara @RwandaWest irangiye abarwanashyaka batoye abazabahagararira mu matora y’abadepite baturuka mu turere tugize iyi ntara : @RutsiroDistrict : Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson. @NyabihuDistrict : Ntihanuwayo Modeste na Uwineza Germaine. pic.twitter.com/Otz83yzOqs
— Democratic Green Party of Rwanda 🇷🇼 (@DemGreenPartyRw) March 29, 2024