Ishyaka rya Green Party ryizeye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

30/03/2024 06:36

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, mu Karere ka Karongi habereye ‘Congress’ y’Abarwanashyaka ba Green Part bari bagamije gutora abakandida Depite bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.Muri iyi Congress bibukijwe ko gahunda ari ugutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu no mu Nteko bakagiramo abadepite benshi nk’uko byashimangiwe na  Hon Dr Frank Habineza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi wa Democratic Green Part of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza, yatangaje ko umuryango azanonosora ibibazo byatanzwe muri Congress zabaye mu Ntara uko 4 n’Umujyi wa Kigali, ubundi akaba aribyo bazabashaka gukorera ubuvugizi.

Biteganyijwe ko ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu Ntara zigize Igihugu , bizanozwa burundu muri Congress yo ku rwego rw’Igihugu izaba muri Gicurasi 2024 arinayo izemerezwamo abakandida Depite bazahagararira Ishyaka rya Democratic Green Part of Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ayabadepite ateganyijwe kuba muri Nyakanga.

Uko abakandida depite batowe mu Ntara y’Iburengerazuba: Rutsiro : Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson, Nyabihu: Ntihanuwayo Modeste  na Uwineza Germaine, Ngororero: Masengesho Louis na Uzayisenga Adelphine, Karongi: Bazambanza Olivier na Umwali Christine., Rubavu: Sibomana Hussein na Akingeneye Alice, Nyamasheke: Rugira Pascal na Dusabimana Olivie, Rusizi: Uwamahoro Maombe na Akimana Jean Paul.

Dr Frank Habineza Umuyobozi wa Green Part uziyamamaye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Photo/Frankhabineza.com

 

 

Advertising

Previous Story

Umurundi Nestroy Irankunda yaciye agahigo

Next Story

Theo Bosebabireba yavuze ibigwi Police y’u Rwanda ayikorera indirimbo – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop