Umwe mu banyamakuru bakunzwe hano mu Rwanda Irene Murindahabi ufite ikigo kirimo itangazamakuru, no kurebera inyungu z’abahanzi kitwa MIE Empire yatunguye benshi ubwo yavugaga ko habuze gato ngo areke umwuga w’itangazamakuru yakoraga nyuma yo guhura n’ibyago byo kubura umubyeyi.
Ni mu gihe gito gushize abuze nyina, bikaba biri mu bintu byamukoze ku mutima kubera agahinda byamuteye dore ko ahamya ko yari inshuti ye.
Ubwo yari mu kiganiro kitwa kivuga ku makuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, nibwo uyu mugabo yatunguye benshi maze avuga uburyo yari agiye guhagarika gukora umwuga w’itangazamakuru.
Ubusanzwe Irene ni umwe mu banyamakuru bakora cyane, usanga byagorana ko ku munsi wakira adakoze. Ariko nyuma y’urupfu rwa nyina ahamya ko yabanye n’agahinda gakomeye ndetse aho yateganyaga no guhagarika gukora umwuga w’itangazamakuru agashaka indi mirimo yajya gukora.
Avuga ko usibye Imana, igihugu ashima cyane, nyuma yabyo ashima nyina kuko amufata nk’intwari ye yamubaye hafi mu buzima bukomeye ikamurera akavamo umugabo ushikamye tubona kuri uyu munsi. Uyu munyamakuru yavuze ko Kandi yari afitanye umubano ukomeye na nyina umubyara dore ko ariwe mwana muto iwabo. Mbese ni bucura.
Icyakora avuga ko n’ubwo yari agiye gufata umwanzuro wo guhagarika gukora umwuga w’itangazamakuru, bamwe mu nshuti ze za hafi bamubaye hafi bakamugira inama ko adakwiye kwiheba ndetse ko gukora itangazamakuru aribyo bintu akwiye gukora.
Aho twavuga nk’umuhanzi Chris Eazy wagaragaye agarura uyu munyamakuru mu kazi ubwo yari yananiwe gukora ibiganiro, Bruce Melodie ndetsee n’abandi bantu bagiye bamuba hafi akaba akomeje gukora umwuga w’itangazamakuru.