Advertising

Prince yarumye k’umutima w’uwo yahisemo ahomoza indirimbo nshya yise ‘Somebody’ – VIDEO

11/22/24 16:1 PM

Umuhanzi Prince, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yandikiye umukobwa wa mutwaye umutima amureba.Iyi ndirimbo yafashe nk’umuti umumugezaho, yagiye hanze kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024 , kuri Konti ya YouTube ya Prince Music icyakora avuga ko ari indirimbo atuye ufite uwo akunda wese.

Mu kiganiro na UMUNSI.COM Prince yatangaje ko ubwo yahuraga  n’umukobwa yakunze bwa mbere hari muri 2022, ariko agatinya kugira icyo amubwira ariko akamuguma ku mutima. Akomeza avuga ko uko iminsi yagiye ihita yaje kwigira inama yo ku mwandikira indirimbo yazamufasha kubona k’umutima we.

Ati:”Iyi ndirimbo yanjye ifite amateka maremare, ni indirimbo nanditse muri 2022, nyandikiye umukobwa nakunze ariko nkamutinya cyane kuko nabonaga ari ku rwego rwo hejuru mu buranga kandi nshaka kuruma ku mutima we nkawicaramo. Ni umukobwa narebaga umutima ugatera , nkabura epfo na ruguru, naryama nkabura ibitotsi kuko ishusho ye yamporaga mu maso”.

Yakomeje agira ati:”Ubwo igihe cyarageze, ndyamye nshiduka nanditse indirimbo icyakora ndwana n’umutima wo kuyisohora kuko nabonaga nta mbaraga nzabona zo kumubwira ko ari iye, ndavuga ngo reka nyisohore nayibona izambere ubutumwa, ni uku mbikoze kandi nziko irabungerezayo”.

Prince uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Fimbo’, yagaragaje ko umukobwa akunda nayibona aribwo azemera ko yamukundaga koko bityo bikaba byamufungurira amayira na cyane ko muri iyi ndirimbo aba amusaba ko yamubera umukunzi ndetse akamusaba kumusezeranya ko ahari ku bwe.

Ati:”Uyu mukobwa ni we wangize uwo nagombaga kuba we, none ndifuza ko yambere umpora iruhande. ‘Somebody’ kandi nyituye abasore bagorwa no gufungikira abakobwa, mbasaba ko bayikoresha nk’ubutumwa kuri abo bakobwa bihebeye kuko ni indirimbo nakoze nitonze nzi neza ko izabafasha”.Ubusazwe Prince amenyereweho gukora indirimbo zikora ku mitima y’abantu benshi by’umwihariko abari mu rukundo. Avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite indi mishinga myinshi azashyira hanze.

Previous Story

P. Diddy arashinja ubushinjacyaha ku mwanduriza izina

Next Story

Pamela Jo Bondi wigeze guca agahigo ko kuba umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Florida, yongewe muri guverinoma ya Trump

Latest from Imyidagaduro

Go toTop