Inkunga Finance PLC yagabiye inka ifite agaciro ka 700,000 RWF uwarotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

2 days ago
3 mins read

Inkunga Finance PLC , ikigo cy’imari iciriritse cyibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , hanazirikanwa abagize uruhare mu ishingwa rya Inkunda Finance PLC. Muri icyo gikorwa cyebereye mu Karere ka Rutsiro na Karongi , bagabiye inka umuturage warokotse ifite agaciro k’amafaranga arenga 700,000 RWF.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, aharuhukiye imibiri 10438.

Ikigo Inkunga Finance PLC kizirikana ubuzima bw’abantu 10 bari bafite Konti mu Inkunga Finance PLC bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri bo 5 bakaba bashyinguwe kuri urwo Rwibutso rwa Nyamagumba ruherereye mu Karere ka Rutsiro aho batangiriye igikorwa.

Ubwo hari hasojwe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Nyamagumba, igikorwa cyakomereje mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi aho bafashije umuryango wa Mukakabano Claudette na Ntabana Pascal bakabaha Inka ifite agaciro 700,000 RWF ndetse n’ibyo kurya bifite agaciro kangana 100,000 RWF.

Nyuma yo gushyikiriza inka uwo muryango , Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Inkunga Finance PLC Niyikiza Gaston  yagaragaje ko Inkunga Finance yashyigikiye gahunda yo kwibuka Twiyubaka ihitamo gufasha umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kongera kubona ibiwufasha.

Mu magambo ye yagize ati:”Mu kwibuka twiyubaka, hahishemo ikintu cyo kubakana. Niyo mpamvu inkunga Finance PLC yatekereje gufasha umuvandimwe wacu warokotse, tukaba twaje kumufata mu mugongo twitwaje icyo dushoboye kubona ariko mu rwego rurambye no kubaka igihango. Inkunga Finance PLC n’abakozi bayo twabahaye inyana kandi ikaba yageze mu Rwuri. Turabifuriza gutunga no gutunganirwa”.

Yakomeje agira ati:”Mushyitse umutima mu gitereko kandi Jenoside yararangiye, nti muzongera kwiruka”.

Nyuma yo guhabwa inka Mukakabano Claudette, Utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanzwe Umudugudu wa Kabataba yagaragaje ibyishimo bikomeye avuga ko igiye kumufasha gukomeza kwiteza imbere na cyane ko ngo ari inshumbushanyo ije ikurikiye iyo yari afite yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yapfuye.

Yagize ati:”Turashimira cyane Inkunga Finance kuko yatwibutse byongera ku twerekako dukwiriye gukomeza gukora cyane ndetse ko tuzirikanwa. Ubu tugeze mu gihe cup guhinga kandi ntabwo nari mfite aho nkura agafumbire, abana ntabwo bari bafite amata kandi hari n’ibindi naburaga nizeye ko ngiye kubona rwose”.

Yakomeje agira ati:”Mu gihe twese dufite umutima wo gufashanya no kubakana Igihugu cyacu kizakomeza kuba cyiza. Ndashimira Umukuru w’Igihugu wazanye gahunda yo korozanya n’abikorera bafatiraho. Inkunga Finance PLC Imana ibahe umugisha kuko uretse inka baduhaye n’ibindi byo kurya”.

Mukakabano Claudette, Utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanzwe Umudugudu wa Kabataba yahawe inka na Inkunga Finance.

Igikorwa cyakomereje ku cyicaro gikuru cya Inkunga Finance PLC giherereye mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Kibirizi , ahatangiwe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri Jenoside uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, nyuma haba urugendo rwo kwibuka rwerekeza ku Rwibutso rwa Rubengera.

Umuyobozi Mukuru wa Inkunga Finance PLC Muhaweminama Abed Cherif , yahamije ko gahunda yo kwibuka ari ngombwa kuko ari ugusigasira amateka y’u Rwanda no guha agaciro abari abakozi n’abari bafite Konti mu Inkunga.

Yagize ati:”Twe nka Inkunga Finance twumva ko kwibuka ari ingenzi ariko by’umwihariko, twasanze hari ababyeyi, abavandimwe , inshuti , bagize igitekerezo cyo gushinga Inkunga Finance ariko bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rero ubu inkunga iriho kubera ibitekerezo by’abatubanjirije byari byiza. Iyo tuyibona tubona abo ngabo,kubibuka rero twibuka n’abandi Banyarwanda bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukubahesha agaciro ahubwo kutabikora ni ukutazirikana icyo bakoze”.

Yavuze ko kandi Inkunga Finance PLC yakuze bityo ikaba ifite abakozi bakiri bato batāriho muri Jenoside ndetse n’abandi baza bavuye mu mahanga yo hanze bityo iyo bibutse bikaba bituma n’abo bamenya amateka y’u Rwanda, buri wese agafata ingamba zo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingangabitekerezo yayo cyangwa ikindi cyose cyatuma Abanyarwanda bongera gucikamo ibice.

Yavuze ko kandi hari Abarokotse basanzwe bakoresha Inkunga Finance PLC bakwiriye guhumurizwa kandi bagafatwa mu mugongo.

Ati:”Uyu munsi Abarokotse ni abakiriya bacu ndetse hari n’abakomoka kuri iyo miryango yarokotse bari mu bakozi muri twebwe, abo rero bagomba guhumurizwa, bafatwa mu mugongo bakumva ko amateka yabo , ikigo kiyagira ayacu kandi tukifatanya n’abandi Banyarwanda bose mu guhuriza tunakora ibikorwa bifatika byo gufasha no gushyigikira Abarokotse batishoboye”.

Umuyobozi Mukuru wa Inkunga Finance PLC Muhaweminama Abed Cherif yatanze ubutumwa bw’Ihumure ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatustsi mu 1994 rwa Rubengera.

Inkunga Finance PLC, Ikigo cy’imari iciriritse gifite amashami hirya no hino mu Gihugu, cyibuka mu Kwezi kwa Gatanu kwa buri mwaka.

Ikigo cya Inkunga Finance Plz, gifite icyicaro mu Karere ka Karongi , Umurenge wa Rubengera, ariko ki kagira amashami hirya no hino mu Gihugu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Inkunga Finance Plc Niyikiza Gaston , ajya gushyira indabo ku Rwibutso.
Ingabo na Police bashyize indabo ku Rwibutso rwa Nyamagumba.

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bashyizwe muri rwo Rwibutso rutari rwuzura.

Igikorwa cyasorejwe ku Rwibutso rwa Rugerero.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop