Kuri uyu wa 29 Mata 2025 nibwo byamenyekanye ko ingabo za SADC zari mu butumwa bwa SAMIDRC muri Congo zatangiye gutaha zinyuze mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira 29 Mata 2025 dore ko bikomeje kugaragarira mu mashusho n’amafoto aba basirikare bafashwe ndetse n’imodoka zabo.
REBA HANO AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE
Mu gutaha kwa SADC bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakozwe mu muhezo dore ko nta munyamakuru cyangwa undi muntu ufotora wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto mu gihe cyabo cyo gusakwa.
SADC yacyuye ibikoresho byayo bazanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , icyakora yangirwa gucyura ibya FARDC.

SADC iri gutaha nk’ingabo zatsinzwe urugamba rwo guhashya M23 bakaba banyuze ku mupaka mukuru uhuza u Rwanda na Congo.
Amakuru avuga ko SADC yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zigera 5,000 ndetse ingabo z’uwo muryango zikaba zaratangiye koherezwa muri Congo muri 2023 ku ntego yo kubafasha kugarura amahoro.