Indyo 5 abantu bari hejuru y’imyaka 40 bagomba kurya kugirango bagire ubuzima bwiza

10 months ago
1 min read

Abantu bafite imyaka 40 ndetse n’abafite hejuru yayo, ni abantu baba bakeneye indyo zuzuye kandi zitetse neza kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza, ndetse mu ndyo baba bagomba kurya izi 5 zikurikira ntiziba zigomba kuburamo.

Indyo 5 Abantu Bafite Imyaka 40+ Bagomba Kurya Kenshi kugira ngo Bagire Ubuzima Bwiza

1. Avoka : Ibinyamavuta byiza bifasha mu kugabanya cholesterol mbi no gutuma uruhu ruhorana itoto.

2. Imboga  : Ubwoko bw’imboga  bwinshi bukungahaye kuri vitamini na fibre, bifasha mu kurinda indwara z’umutima , iza maso, diabete n’izindi.

3. Amafi:  Amafi akungahaye kuri omega-3, ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko n’umutima.

4. Imbuto z’amajyambere : Imbuto nyinshi nka pome, amacunga, imyembe, imineke n’izindi, zirimo antioxydants zituma ugumana uruhu rwiza.

5. Ibishyimbo n’ibinyamisogwe: Ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe bikize ku maproteyine no kuri fibre, bifasha mu mikorere myiza y’ibice by’umubiri byose ndetse no kubaka umubiri ubwawo.

Ni igitekerezo kiza ku muntu wese uri muri iyi myaka kuba yajya agerageza akabona aya mafunguro yose, ndetse akajya ayarya inshuro nyinshi.

Go toTop