Abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko kurya amagi ari ingenzi cyane, gusa nubwo benshi baziko ari ingenzi usanga ibyiza byayo abenshi batabizi. Kurya amagi atogosheje buri munsi byibuza rimwe ku munsi bifite ibyiza byinshi, bimwe aribyo tugiye kurebera hamwe.
1. Kurinda Amaso: Amagi arimo lutein na zeaxanthin, bituma amaso akomeza kubona neza kandi agafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’amaso zikunze kugaragara mu zabukuru.
2. Kugabanya Ibiro :Â Kurya amagi mu gitondo bigufasha kuguma umunsi wose wumva udashonje kandi ufite imbaraga, bityo bikaba byakurinda kurya inshuro nyinshi zidacyenewe ku munsi. Ndetse uko ugabanya kurya inshuro nyinshi bikaba byagufasha kugabanya ibiro byiyongeraga ku biro byawe umunsi ku wundi.
3. Kongera Imbaraga : Amagi atogosheje akungahaye ku myunyu ngugu na vitamini bitanga imbaraga z’umubiri z’ingenzi mu mibereho ya buri munsi.
4. Ubuzima bw’Ubwonko : Amagi arimo choline, igira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko no kwibuka.
5. Kongera Imbaraga z’Ubwirinzi bw’Umubiri : Amagi arimo vitamini A, D, na E, bigira uruhare mu kongera ubwirinzi bw’umubiri.
Kurya amagi atogosheje buri munsi ni uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwawe mu buryo bworoshye kandi bunoze. Nubwo abantu benshi batabasha kubona iryo gi rya buri munsi wenda, ushobora kwigomwa mu cyumweru ukarirya 2.