Iterambere ntabwo ari ikintu cyoroshye kuko kenshi risaba gukora cyane kandi ugakora igihe kinini, rimwe na rimwe ukagira ibyo wigomwa cyane cyane mu gihe ugitangira urugendo rw’iterambere.
Gusa ku bakiri bato, uru rugendo rushobora koroha kurushaho, cyane cyane ko baba bafite igihe kinini cyo gukora ndetse n’amahirwe yo kugerageza ibintu byinshi bitandukanye muri rusange.
Dore bimwe mu byo wakora, ukaba wakwihutisha inzira yawe yo kugera ku iterambere vuba.
Itoze kwizigamira: Ubukungu burubakwa, bugakusanywa, kandi bigakorwa binyuze mu bwizigame. Iyo uri umuntu uhora asesagura amafaranga yose ubonye, udashobora gufata amafaranga ngo uyabikire umushinga runaka mu gihe kiri imbere, biba bigoye ko uzigera ugera ku nzozi zawe kuko nta buryo bwo kwizigamira ushobora kugeraho.Ni ingenzi kwishimisha, cyane cyane ukiri muto, ukaba watembera ukamenya uko abandi babayeho. Gusa kubikora utizigamira ni ikintu gishobora kugushyira mu bibazo.
Kwiga ibintu byinshi: Iyo ukiri muto, kenshi hari ubwo uba utazi ibyo ukunda, rimwe na rimwe ntunamenye ibyo ushaka kugeraho. Kimwe mu bishobora kugufasha ni ukwiga ibintu byinshi bishoboka, kandi ukabikora utavanguye kuko kimwe mu byo wize ari cyo kiba gishobora kuzakugoboka.
Niba ufite amahirwe yo kwiga imodoka wabikora, yaba ’piano’ ntuyisubiza inyuma, byaba gukanika ntiwitinye, byaba gushushanya ukagerageza. Kugira ubumenyi ku bintu byinshi ni kimwe mu bintu bishobora kugufasha gutera imbere kuko bihuguza n’abantu benshi, bigatuma wubahwa n’abandi bityo kubona inshuti nziza bikaba byakoroha, waba ushaka gukorana nabo ubucuruzi ubwo ukaba ubonye inzira yoroshye.
Ikindi ni uko mu bumenyi ufite ari naho kenshi uzakura ibyo uzakora, kandi ibyo bikaba byorosha mu gihe uzi ibintu byinshi kuko bituma ugira amahitamo menshi.
Gukoresha ikoranabuhanga mu byunguka: Isi turi kuganamo ni ikoranabuhanga. Inzego zose watekereza zirimo ikoranabuhanga ari nayo mpamvu nawe udashobora gusigara inyuma muri uru rwego. Ni ingenzi kwihugura kuri iyi ngingo, ukamenya aho ikoranabuhanga rigeze, ukanareba niba hari umusaruro waribyaza.
Nk’ubu ubwenge bw’ubukorano (AI) ni ikoranabuhanga rigezweho. Nk’umuntu ukiri muto, ugomba kumenya iby’ingenzi bijyana naryo, byaba na ngombwa ukareba niba nawe utaribyaza umusaruro mu bijyanye n’ubwikorezi.
Ita ku buzima bwawe: Igishoro cya mbere uzigera ugira mu buzima bwawe ni umubiri wawe, kandi kuwurinda ibiwangiza nicyo kintu cyiza wakwikorera kurusha ibindi byose. Niyo mpamvu ari ingenzi kugenzura cyane ingano y’ibiyobyabwenge ukoresha, byaba ngombwa ukabireka burundu.Ibi kandi bijyana no gukora siporo, kurya neza, kuruhuka bihagije n’ibindi byose biguha amahirwe yo kwita ku mubiri wawe. Kugira ubuzima bwiza, nicyo gishoro cya mbere gifite agaciro.
Gerageza kugira imishinga ukora: Nta gihe na kimwe uzigera wicara ngo ubone ibintu byose biri ku murongo nk’uko ubishaka, nibinabaho ntibizamara igihe kinini. Niyo mpamvu ugomba guhora ugerageza ibintu bitandukanye, ugatinyuka ugashora imari, ukemera kwigira ku makosa ushobora gukora, mbega ukaba uri gukora ibintu, aho kuba wa muntu utegereza amezi menshi kugira ngo uzagire icyo wikorera.
Gusa aha ni ukwibuka ko atari ugukora ibije byose, ahubwo bisaba kwitegereza ukareba neza ibishobora gutanga umusaruro n’ibishoboka, ibizwi nka ’calculated risks.’
Kwakira inama z’abafite ubunararibonye: Niba ukiri muto, hari amahirwe menshi ko utazi ibintu byinshi mu buzima kuko nyine ukiri muto. Ni ngombwa rero kwitoza kwiga, kandi ntiwige gusa ibijyanye n’ibyo ukora, ahubwo ukiga n’ibindi by’ingenzi mu buzima nk’imitekerereze y’abantu, uburyo bwo kuyobora abantu, uburyo bwo gukorana n’abandi n’ibindi bitandukanye.
Mu Isi ya ’internet’, ubu bumenyi ushobora kububona byoroshye binyuze mu bitabo, podcasts n’izindi mbuga zitandukanye. Ibi binajyana no kwiga ibindi birimo amateka, ukaba wa muntu usobanukiwe Isi utuyemo kuko burya amakuru ni kimwe mu bintu by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima.
Ok mercii Hama wokwita kubuzima bwawe gute udasohoye amahera