Imyidagaduro ! Abanya-kenya bakomeje gufuhira u Rwanda kubera Kendrick Lamar

08/12/2023 16:38

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda igitaramo kikitabirwa n’ibihumbi by’abantu ndetse kigakundwa cyane, Abanya-kenya bakomeje kwitotombera abategura ibitaramo iwabo.

 

Ntabwo higeze humvikana amagambo avuga nabi abateguye igitaramo cya ‘Move Africa Festival’ giherutse kuririmbwamo n’umuhanzi Kendrick Lamar , Zuchu n’abandi.Iki gitaramo cyabaye cyiza haba mu mitegurire ndetse no mu miririmbire y’abahanzi.

 

Ni igitaramo cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2023, cyitabirwa n’abarenga ibihumbi 8 muri Kigali Bk Arena.Mu Banya-Kenya bitabiriye iki gitaramo harimo ; Azziad icyamamare kumbuga Nkorambaga by’umwihariko TikTok [Muri Kenya] na Mohkay.Uyu Mohkan yagize ati:

 

”Mbega igitaramo cyiza hamwe na Kendrieck Lamar.Inzozi zabaye impano”.Uyu Munya-kenya wari ufashe ibendera ry’Igihugu cyabo yagaragaje ishyari ryiza.

 

 

Nyuma y’aya magambo, benshi bagaragaje ko bababajwe cyane n’uko u Rwanda rushobora kwakira Lamar n’ibindi byamamare nyamara muri Kenya akaba ari nta kanunu kabyo.

 

Uwitwa Boniface Mwangi, yavuze ko Kenya yamunzwe na ruswa bityo ko badashobora kwakira igitaramo nk’iki.Yagize ati:”Ntabwo mushobora kwakira igitaramo kinini kuri Uhuru Gardens mu gihe imvura yaguye, uretse kuba mwambwira abantu banyu ngo bambare bifubike [Bambare bote].Bananiwe no gushyira amatara kunkuta”.

 

Advertising

Previous Story

Mu gihugu cya Uganda, umugore ufite abana 6 yabyaye ihene nyuma yo gutwita inda amezi 11

Next Story

The Ben yahishuye impamvu akunda kurira cyane imbere y’abantu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop