Imitoma Miss Uwicyeza Pamella yatewe The Ben mu bukwe yayishishuye ahantu

08/01/2024 16:48

Nyuma y’ubukwe bwabo byagaragajwe ko hari aho imitoma bateranye bayikuye.Gusa buri wese agira aho akura amagambo avuga na cyane ko yashakaga araryohera umukunzi we nk’uko bamwe babivuze.

 

 

Kumbuga Nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amashusho y’umuhango wo guterana imitoma hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella ubwo bari imbere y’Imana muri Eglise Vivant.Aya mashusho arimo umuhango wakorwaga n’abazungu, aho umugabo yabwiraga umugore we ko azamukunda akaramata, ko ariwe umutera imbaraga n’ibindi.

 

Nta nakamwe gakuwemo, mubyo Miss Uwicyeza Pamella yavuze ubwo yari mu muhango wo gusezerana bari imbere y’Imana n’abantu.Aha Pasiteri yabahaye umwanya maze babwirana amagambo y’urukundo yari yanditswe kuko bombi basogama muri Telefone zabo.

 

Umwe avuga undi akamutega amatwi, Uwicyeza Pamella yagize ati:”Birangora ku gusezera nkanezezwa no kuguha ikaze.Iteka hamwe nawe ntabwo nzigira mbirambirwa.Kubana nawe biranezeza.Hamwe nawe niho heza ho kwibera.Nejejwe no kuba mpagaze hano nk’umugabo wawe, ntegereje kuba mubuzima bw’abashakanye tugiyemo.

Menya ko iyo uhuye n’umuntu waremewe kuzamarana nawe ubuzima bwawe bwose, ugira roho nzima ukaba umugwa neza.Ntabwo wibaza impamvu abantu bakoze urugendo rurerure uyu munsi.Mubibazo byanjye, n’ingorane zanjye wari uhari ukampumuiza.Intera imbaraga buri munsi”.

 

Ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella bwabaye ubukwe bwa Mbere bwiza mu Rwanda aho ababwitabiriye banyuzwe n’amagambo n’indirimbo zaririmbwe.

Uyu wavugaga aya magambo yahujwe na Uwicyeza Pamella ntabwo yamenyekanye n’igihe umuhango wabo w’ubukwe wabereye ntabwo cyamenyekanye.

Advertising

Previous Story

Bushali n’umugore we barangaje abantu mu bukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine

Next Story

Uburanga wa Kabarokore Yvonne ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop