Advertising

Imbwa y’imyaka 14 yitwa Haze yongeye guhura n’umuryango wayo nyuma y’iminsi 30 ibuze

12/25/22 11:1 AM

Imbwa yari imaze ukwezi ibuze yabontse yongera guhuzwa n’umuryango wayo mu gace ka Massachusetts muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Umuryango wayo wari urangajwe imbere na Maldonado ufatanyije n’abakorerabushake barayishakishije cyane bakoresheje

imbuga nkoranyambaga bashakishije Haze kugeza ubwo ibonetse.Uyu Maldonado, yaragize ati:”Twatangiye dushakisha ntanumwe

utwitayeho ndetse nta numwe uduha amakuru ko yigeze amubonaho ndetse nanjye nari ntangiye kwiheba nkavuga ko ntazayibona.T

wayishakije mu ijoro,

Imbwa yari imaze ukwezi ibuze twibaza niba tuzayibona na cyane ko twari tutazi aho twashakira.N’ubwo byari bimeze bityo narimfite icyizere ko ihari kandi ko arinzima

kuko naje kumenya ko hari uwayifashe”.Yakomeje avuga ko byari agahinda gakomeye kuba yarabagaho atabona imbwa ye yitwa Haze.Avuga ko atifuzaga kuyisezera

cyangwa ngo amenye amakuru y’uko yabonetse ahantu yapfuye.Mu gihe cy’iminsi 30 hafi ukwezi, iyi mbwa yaje kuboneka ahazwi nko kuri ‘Quincy Animal Shelter’.Maldonado n’imbwa ye Haze, bakimara kongera kubonana byari ibyishimo bikomeye cyane.

https://www.youtube.com/watch?v=aYED0HP078E&t=44s
REBA HANO VIDEO NZIZA TWAGUHITIYEMO

Yaragize ati:”Byari bitangaje kongera kuyibona cyane,ahari yari azi neza ko nawe yansize bikaba byaratumye ankumbura

(Haze -Inkumbura).

Ndashimira Imana ko abantu bo muri ‘Quincy Animal Shelter’, bayifashe neza mu gihe cyose bamaranye

kuko yari ihamaze iminsi igera kuri 30”.

Iyi mbwa yabonetse tariki 19 Ugushyingo irangije injyanwa aho bayisanze aho amaze icyo gihe cyose.

Aba bayitoraguye, batanze amatangazo arimo n’ifoto , bashaka ko hagira umuntu uyitwarira na cyane ko

bari bamaze kuyiha irindi zina rya ‘Eeyore’.Umugore witwa Jenny Scacca,

yavuze ko amafoto yari yashyizwe mu bubiko bwabo kugeza ibonye umuryango wayo.

Yaragize ati:”Namenye ko ifite amatwi yirabura,nabonye imeze nk’iyo twari dufite.Ubwo uwo dukorana yayibonaga nibwo yahise atubwira.

Twakoranye urugendo rurerure na tujya kuyifata aho yari, tuvuye kuri Lawrence kugera kuri Quincy akiyigeraho asanga ni Haze”.

Iyi mbwa ni imwe mu mbwa nziza zabaga aha yasanzwe ndetse yagomba kuboneka nk’uko byatangajwe na nyirayo

wari yarayibuze mu gahinda kenshi nk’uko byumvikanaga mu majwi ye n’amagambo.

Previous Story

Umugore wiyanditseho umubiri wose arwaye indwara ishobora kumwica

Next Story

Umugabo wahoraga yumva ikintu munsi yinzuye yayicukuye mpaka ayimaze abura ikintu

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop