Dr Sabin Nsanzimana , Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko iterambere ari ryiza gusa yitsa ku gishobora cyiza muri byose aricyo ‘Ubuzima bwiza’.
Ibi yabivuze mu Kiganiro, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku munsi wayo wa Mbere yabaye kuri uyu wa Kabiri 23 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center.Yagize ati:”Igishora cya mbere ni ubuzima, ubuzima bw’umuntu ku giti cye, ndetse n’Ubizima bw’Igihugu.Twese iyo dufite ubuzima bwiza turushaho no gutera imbere.
Minisitiri w’Ubuzima kandi yagaragaje ko Munama y’Igihugu y’Umushyikirano y’umwaka ushize, habayeho kuganira ku buryo bwo kwirinda indwara, avuga ko kuri ubu zagabanyutse cyane, urugero nka Malariya.Yagize ati:”Ubundi kurinda indwara, icyatubera cyiza ni uko nta muntu warwara ariko ntabwo bishoboka.Dushobora kugabanya indwara ariko n’urwara akabona umuvura tukagira abaganga benshi kandi bashoboye , tukagira aho bivuriza kandi heza, urwaye akabona imiti n’ibindi bikoreshonk’ibyuma bacamo kwa muganga,akavurwa , agataha byihuse.Rero ntituragera aho ibyo byose binoga ariko naho dufite benshi byo gukora”.
Dr. Sabin yagaragaje ibimaze gukora na gahunda zigamije gukomeza kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima,Yagize ati:” Ibimaze gukorwa cyane cyane mu mwaka ushize cyangwa muri ibi bihe bya vuba,hari ibitaro byiza byuzuye bya Nyabikenke,Ibitaro Perezida Kagame yari yaremereye Akarere ka Muhanga , ubu byaruzuye n’Ibikoresho bigezweho ndetse byatangiye kuvura abaturage.Muri Muhanga ndetse nibwo tugize ibitaro bidasanzwe by’ababyeyi n’abana bafite ibitanda hafi 200nabyo byatangiye gukora mu minsi ishize n’Ibitaro byuzuye kubufatanye na Imbuto Foundation”.
Tubibutse ko uyu munsi harakomeza Umunsi wa Kabiri w’iyi nama y’Igihugu y’Umushyikiramo aho Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda baba bayikurikiye mu buryo butandukanye hari aho bari.