Trump na Tshisekedi mu masezerano y'imikoranire umwe atanga amabuye undi agatanga ingabo n'ibikoresho

Icyo Tshisekedi yiteze kuri Trump

03/20/25 17:1 PM
1 min read

Perezida wa Congo yagaragaje icyo yiteze kuri Donald Trump w’Amerika bivugwa ko umwe azaha undi amabuye y’agaciro undi akamuha ingabo n’ibikoresho byo kurwanya M23 imaze kwigarurira ibice byinshi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bret Baier wa Fox  News Perezida Donald Trump yagarutse ku byo yiteze kuri Perezida Donald Trump wa Amerika uzamuha intwaro n’abasirikare byo guhangana na M23.

Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yagiye gushaka ubufasha muri Amerika nyuma y’aho aboneye ko M23 iri gufata ibice byinshi mu Burasirazuba bwa Congo ahari ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro n’inganda zayo zikomeye.

Agaruka kuri aya mabuye yagize ati:”Turashaka gukura aya mabuye y’agaciro , tukanayatunaganya kuko bizarema akazi kenshi”.

Yakomeje agira ati:”Turi gushaka abafatanyabikorwa n’ibihugu bitandukanye kandi twizeye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba Umufatanyabikorwa mwiza”.

Bije nyuma y’aho ibihugu bikomeye byose byo ku Isi , biri gushakisha cyane amabuye y’agaciro aba muri Congo binyuze mu gufasha Congo baha u Rwanda ibihano.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu, iri kuganira na Ukraine kugira ngo igire icyo iyiha nayo iyifashe mu rugamba, ndetse Amerika akaba ari kuyobora ikigo gikomeye muri Ukraine.

Ibinyamakuru byo muri Congo , bivuga ko mu rwego rwo gukomeza gufatira u Rwanda na M23 ibihano , Leta ya Congo yakoresheje Ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga nayo ikabiha amabuye.

Muri Congo haboneka amabuye y’agaciro menshi

Perezida wa Amerika yavuze ko ari gushaka abo yaha ayo mabuye nawe bakamuha intwaro n’abasirikare

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop