Advertising

Ibyo Mashami Vincent yatangaje nyuma yo gutsinda Musanze FC

16/09/2024 13:49

Nyuma yuko ikipe ya Police FC Isezerewe mu mikino nyafurika ya Caf confederations cup benshi barimo kwibaza uko umutoza mashami Vicent agiye kwitwara muri Shampiona y’u Rwanda ya 2024/25.

Umukino we wa mbere wa Shampiona y’u Rwanda yatangiye asura ikipe ya Musanze Fc , kuri uyu wa 15 Nzeri 2024. Ni umukino wari ukomeye cyane kandi w’imbaraga kuko n’ubusanzwe biba bigoye  ku makipe amwe na mwe gukura amanota atatu kuri stade Ubworoherane.

Ikipe ya police yakoze impinduka nyinshi ku bakinnyi babanzamo, nka Onesime umunyezamu w’Umurundi wari wabanjye hanze , Bigirimana Abed, Zidane, Peter n’abandi. Umutoza Mashami Vicent n’ubwo atarafite bamwe mu bakinnyi bari bavuye mu makipe y’Ibihugu byabo , abo yagiriye icyizere bakomeje kwihagararaho no guhatana bikomeye igice cya mbere cy’Umukino kirangira ari ubusa kubusa.

Igice cya kabiri kigitangira Mashami yasimbuje bamwe mu bakinnyi ba banjyemo harimo nka Muhozi Fred wasimbuwe na Mugisha Didier na Bigirimana Abed wasimbuye Mandela Ashraf. Nyuma y’iminota mike Police FC  yabonye Umupira w’umuterekano (free kick) ku ikosa bari bakoreye Katerega Allan , Muhadjiri Hakizimana awuteye ukubita igiti cy’izamu byari kumunota 75 w’umukino.

Ntabwo byatinze ku munota wa 80 Mugisha Didier yaboneye Police Fc igitego, ku shoti rikomenye umunyezamu wa Musanze Fc atavashije kumenya uko bigenze. N’ubwo byari bimeze utyo ikipe ya Musanze Fc nayo yabonye amahirwe akomeye imbere y’izamu , birangira umunyezamu Niyongira Patience awukuyemo .

Mu minota ya nyuma ubwo Musanze Fc yarimo ishaka kugombora igitego ariko umunyezamu wa Police akahagoboka, Ntabwo byari byoroshye hagati y’umusifuzi Abdoul Patience ubwo yarimo arya iminota yeretswe ikariya y’umuhondo, Mashami Vicent Umutoza we ntiya byishimira, aterana amagambo akomeye n’umusifuzi birangira yeretswe ikarita itukura

Ni nako umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa.Ikipe ya Police Fc yarimo ikina umunsi wa mbere wa Shampiona y’u Rwanda 2024/25 mu gihe Musanze barimo bahanganye yarimo ikina umunsi wa Gatutu , police Fc ifite imikino ibiri y’ibirara itakinnye ubwo yari mu mikino nyafurika.

Mu kiganiro yagiranye na UMUNSI.COM abajijwe niba Niyongira Patience ariwe ugiye kuba umunyezamu wa mbere wa Police Fc ndetse nuko amanota atatu ayabonye. Mashami Vicent yagize ati” mbere na Mbere Turashima Imana kandi turishimye , kandi turashimira abakinnyi , Ntabwo biba byoroshye gutsindira hano i Musanze ariko ntabwo hano kuri iki kibuga turi abashyitsi kuko buri mwaka wa Shampiona tugikiniraho.

Ntabwo turi bashya aho ikiba kigoye n’ukuhatsindira , turashimira amakipe yombi n’ubwo Musanze tuyitsinze nayo yakinnye neza , nibyishimo kubona amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25”.

Abajijwe kubanyamahanga yagize at” twagiye tuvangavanga, duhereye mu izamu , hagati  n’imbere bisaba kugira ikipe iri ku rwego rumwe kugirango bizadufashe no kwitwara neza kuyindi mikino iri mbere. Dufite abakinnyi benshi beza harimo Katerega n’abandi . Kuba Abed atabanjye mu kibuga nuko avuye mu kipe y’Igihugu , ntabwo twarikumubanza mu kibuga kandi agifite umunaniro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nyiragasigwa Esperance utunzwe no guca inshuro agakuramo asaga ibihumbi 438 RWF yagiriye inama abandi bagore

Next Story

Inshuti magara zigiye kongera guhurira ku rubyiniro

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop