Advertising

Ibyiza byo gusiramuza umwana w’umuhungu

01/07/2024 10:05

Gusiramura ni igikorwa kinyura mu gukeba igice cyo hejuru cy’igihu ku gitsina gabo.Ahenshi ibi bikorwa nk’umuco, imigenzo cyangwa bakabisabwa cyane n’itorero.Ni umuco kandi wamamaye muri Islam no muba Jewish.Nk’uko bigaragazwa n’ikigo National Center of Health Statistics muri Amerika 64 % by’abana bavutse bahita basiramurwa.Ese byaba bimaze iki ? Soma iyi nkuru.

Nibyo rwose, niba ufite umwana wawe akaba atari yasiramurwa , ahari ni amahitamo yawe, cyangwa bikaba ari amahitamo y’umuryango wawe cyangwa umuco wanyu , itorero n’ibindi.

Gusiramurwa bikorwa kuri buri kigero cy’imyaka umuntu yaba arimo.Mu mico imwe n’imwe, iki gikorwa gikorwa umwana akivuka , cyangwa mu kwezi kwa mbere kwe ku Isi.Kubera uburyo biryana hamwe na hamwe , bahitamo kubikorera abana bakiryamye.

Ibi bituma , abaganga bagira inama ababyeyi yo gukoresha ikinya , mu gihe bagiye gusiramuza umwana ugee mu myaka mikuru.

Iyo umwaka akomeza kugenda akura, amenya byinshi ku myanya ye y’ibanga bakaba bakwibaza uko byagenze , mu gihe babona hari bagenzi babo batasiramuwe bityo ababyeyi bamwe bakaba ba banza ku byitondamo, bagategereza ko abana bakura.

ESE NI IBIHE BYIZA BYO GUSIRAMURA UMWANA W’UMUHUNGU?

Iyo umwana wawe asiramuye, wowe mu byeyi birakorohera cyane ku mugirira isuku ku myanya ye y’ibanga, akaba yakwirinda indwara zitandukanye zirimo ; Bagiteri, n’ibindi.

1.Biha amahirwe menshi umwana yo kutarwara Kanseri yo mu gitsinda [Penile Canser].

2.90% bigabanya amahirwe make yo kwandura indwara izwi nka ‘Urinary Tract Infection (UTI)].

3.Bigabanya umwanda uba mu gitsina gabo. Rimwe na rimwe ukihisha mu gihu, gikurwaho.

4.Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abagabo basiramuye , baba bafite ibyago bike byo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu myanya mpuzabitsina ugereranyije n’abadasiramuye.

Muri iyi nkuru twabasaba kugira isuku no kuyigirira abana banyu ariko ibijyanye no kuhasiramuza byo bikaguma ari amahitamo yanyu cyangwa amahitamo yabo ubwabo.Musabwa kuganira n’abaganga kugira babashe kubafasha kumenya uburyo bwiza n’igihe cyo gusiramuriza abana banyu b’abahungu.

Tubibutsa ko ibi bikorwa n’abaganga babifitiye uburenganzira mu rwego rwo kurinda abana banyu kwangizwa.

Isoko: Caring for kids

Previous Story

Ibintu 10 biza imbere mu gutera izamuka ry’ibiciro bikabije ku masoko

Next Story

Ikipe ya Police Fc ibaye agafu kimvugwa rimwe naho Mugisha Girbet amena amazi kuri stade Amahoro

Latest from Ubuzima

Zimwe mu nyamaswa ziramba igihe kirekire

Abantu bagerageje ndetse baracyagerageza gushaka uburyo bashobora kubaho imyaka irenga 100 cyangwa 1000, ariko ntibashobora kubigeraho kubera indwara zidakira n’ibindi bintu bitakwirindwa nk’impanuka. Ariko

Akamaro k’izuba k’umubiri wacu

Ntabwo ibimera aribyo gusa bikenera izuba mu kubaho kwabyo natwe turarikenera kandi riturinda rikanatuvura indwara zinyuranye. Gusa na none rishobora kudutera indwara turamutse turyitegeje
Go toTop