Nsanzumuhira Livine ni Umunyamakuru wa Umunsi.com, ni umwe mu gikundi cy’urubyiruko rwatoye bwa mbere bagashimishwa n’uko bitoreye Ubuyobozi bw’u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 na Serivisi basanze aho batoreye.
Livine Nsanzumuhira avuga ko yari afite amatsiko yo kumenya uko bigenda ari nabyo ngo byatumye abyuka kare.
Yagize ati:”Nazindutse kuko numvaga mfite amatsiko no kumenya uko bikorwa kubera ko ari ubwa mbere nari ngiye gutora. Kuri site y’Itora nahageze saa 6h50 abashinzwe gutoresha bari bahari hari n’abashinzwe kuyobora abaturage kuko aho natoreye buri mudugudu wari ufite icyumba cyawo ndetse hagenderwa kuri Alphapet ni ukuvuga abafite izina kuva kuri A – N bari bafite icyumba cyaho n’ahandi”.
Nsanzumuhira Livine watoreye kuri Site ya APE Rugunga mu Karere ka Nyarugenge yasobanuye ko abatora bahawe amabwiriza yose bari bakeneye ku buryo ngo nawe byamufashije.
Ati:”Ntago byatinze kubera ko wabaga wasobanuriwe neza kandi nta we ugusabye kugira uwo utora ahubwo ari ukwitorera uwo ushaka”.
AVUGA KO URUBYIRUKO RWITABIRIYE CYAKORA RUGATANGA UMWANYA KUBAGEZE MU ZABUKURU.
Ati:”Urubyiruko nibo benshi nabonye bazindutse gusa bakabiha agaciro mu gutanga umwanya ku bafite intege nke nk’abasaza , abatwite n’abafite ubumuga.
Mu by’ukuri ni ‘Democracy’. Numvaga nyuzwe kuko mfite ikizere cy’uko abo natoye mbizeyeho ubushobozi bwo kuzangeza ku iterambere nifuza kandi nifuriza n’undi Munyarwanda wese muri rusange”.
Nsanzumuhira Lyvine asanzwe ari umwanditsi w’Ikinyamakuru Umunsi.com bijyanye na Graphic design.