Mu gitondo cyo ku wa Mbere wa Pasika, Saa 3:45 za mu Gitondo, Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo w’Urugaga rw’Apostolike, yavugiye aya magambo muri Casa Santa Marta atangaza iby’urupfu rwa Papa Francis.
Gupfa kwa Papa Francis gukurikiye amakuru yagiye avugwa cyane cyane mu binyamakuru by’i Roma ndetse biza no gutangazwa ko hamaze gushyirwaho umusimbura we.
Karidinali Kevin yagize ati:”Bavandimwe bakundwa, mbabajwe cyane no kubatangariza inkuru y’incamugongo y’uko Nyirubutungane Papa Fransisiko yapfuye, Saa 1:35 za mu gitondo kuri uyu munsi.Umwepisikopi wa Roma, Papa Fransisiko, yasubiye mu nzu ya Se wo mu ijuru”.
“Ubuzima bwe bwose yabuhariye gukorera Nyagasani no gukorera Itorero rye. Yatwigishije kubaho duhamya kandi twitangira indangagaciro z’Ivanjili, mu budacogora, ubutwari no mu rukundo by’umwihariko yitangira abakene n’abatereranywe”.
Yakomeje agira ati:”Dufite umutima wuzuye ishimwe kubera urugero yadusigiye nk’umwigishwa w’ukuri wa Nyagasani Yezu, turashyikiriza roho ya Papa Fransisiko urukundo rutagira ingano n’impuhwe z’Imana Rimwe na Rimwe mu Butatu Butagatifu”.