Advertising

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

18/10/2024 16:03

Hari abantu baba bifashije ndetse banafite ubushake bwo kuba baba ababyeyi gusa imimerere y’ubuzima barimo ikabababere imbogamizi. Ni kubwiyo mpamvu twabateguriye ibyamamare icyenda batabashije kugira umugisha wo kwibaruka.

1.Selen Gomez: Selen Gomez ni umuhanzikazi uzwi cyane ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilime, yatangaje ko adashobora kubyara kubera ikibazo cy’imiti afata bikaba bigoranye ko yasama. Ibi yabitangarije Vanity Fair ko adashobora kugira amahirwe yo kwibaruka ko uburyo bushoboka ari ugutwitirwa n’undi muntu.

2.Jennifer Aniston: Ibinyamakuru bitadukanye ndetse nabakunzi be bamushyize kugitutu bamuzaba igihe azabyarira bituma ashyira ukuri hanze k’ubugumba bwe. Yavuze ko yamaze hagati y’imyaka 30 kugeza kuri 40 agerageza kubyara gusa abaganga baje kumubwira ko nyababyeyi ye irwaye IVF.

3.Gabrielle Union: Abakunzi ba Gabriella bamubajije impamvu atabyara avuga ko abaganga be basanze Nyababyeyi ye yaragutse cyane kubea inda yagiye asama gusa zikavamo. Bamugiriye inama yo kwifata ntazabyare kuko bishobora guhungabanya ubuzima bwe

4.Jordana Brewster: Kimwe na Gabrielle Union igihe Jordana yamenyaga ko atazabyara yahisemo gutanga inanga ze bakamutwitira. Ubu afite abana babiri, igihe yaganiraga na Yahoo Pareting, Brewster yatangaje ko bibabaza ndetse biba atari amahitamo yagakoze ariko yumva aticiriye urubanza.

5.Deborra-Lee Furness: Umukinnyi wa filime Hugh Jackman hamwe n’umugore we Deborra Lee Furness bahisemo hakiri kare gushaka abana barera nyuma yo kumenya ko dabashobora kubyaraa ababo.

6.Lena Dunham : Dunham ubwo yari afite imyaka 31 yarwaye endometriosis bikaba byaramuviriyemo gukurwamo nyababyeyi.  Mu nyandiko yigeze kwandikira Vogue yatangaje ko aba afite amatsiko no kwiyumvisha uburyo gutwita umwana amezi icyenda bimera.

7.Tyra Banks: Banks nawe yatangarije ibitangazamakuru bitandukanye uko aba yiyumva nyuma yo kugerageza gusama inda imyaka myinshi gusa bikarangira zivuyemo. Yavuze ko icyi aricyo kibazo gikomeye kimugora kumusubiza.

8.Kristen Wiig: Umunyarwenya ukomeye cyane Kristen igihe yaganiraga ni ikinyamakuru InStyle yagaragaje ubuzima bugoye yanyuzemo n’umugabo we Avi Rothman, ubwo yisangaga arwaye IVF akaba Atari bubashe gusama. Nyuma yigihe kirekire abaganga bamukurikirana yaje kugirirwa umugisha ubu afite abana be b’impanga.

9.Kate Walsh: Umukinnyi wa filme ukomeye Kate wagaragaye cyane muri filime ye bwite “Private Practice”,  yaje gutangaza ko atabashaga kubyara kubwo gucura kare. Mushiki we yamugiraga inama yo kujya kwa muganga gusa akumva afite akoba, ubwo yajyagayo yasanze ngo afite igi rimwe gusa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yatunguwe no kumva ko nyina w’imyaka 64 y’amavuko atwite

Next Story

Ibitaramo bya Chriss Brown azakorera South Africa byakomeje guteza impagarara

Latest from Imyidagaduro

Go toTop