Advertising

Harmonize aravugwaho kwiba indirimbo Stevo Simple Boy

12/23/24 18:1 PM

Harmonize aravugwaho kwiba indirimbo Stevo Simple Boy

Stevo Simple Boy umaze kwamamara muri Kenya aravuga ko Harmonize yamwibye indirimbo icyakora akagaragaza ko Harmonize abyemeye yayimuharira bagakora indi.

Stevo Simple Boy umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, akaba ari muri Tanzania kugeza , yahamije ko yifuza umuhuro na mugenzi we Harmonize bagakora indirimbo cyangwa Harmonize akaryozwa iye yatwaye.

Indirimbo bivugwa ko Harmonize yibye Stevo ni iyitwa Inauma Itabidi Uzoee yamenyekanye muri Tanzania no muri Kenya muri rusange. Stevo ngo ntabwo yiteguye guhangana na Harmonize uretse kugirana ibiganiro bakagira ibyo bakorana.

Ku ruhande rwa Simple Boy ngo iyo Harmonize amwegera na mbere bakaganira ari nta kibazo bari kugirana.

Ati:”Mfite ibintu byinshi cyane gusa umuntu umwe nshaka ni Harmonize. Hari ubwo yaririmbye indirimbo yanjye yitwa Inauma Itabidi Uzoee. Naje hano mu Gihugu cye kugira ngo tuganire, twumvikane, dukore akazi.Naramuka azanye amahane no kudashaka kumvikana ubwo amahane azabaho nyine”.

Stevo Simple Boy yamamaye cyane muri Kenya binyuze mu mwambaro idasanzwe akunda kwambara.

Sponsored

Go toTop