Diamond Platnumz na Tanasha Donna ni ababyeyi ba Naseeb Junior ndetse bose bashimishwa nawe.Uyu mwana kuri ubu ari kwiga mu ishuri rya Braeburn mu Mujyi wa Dar es Salam.Uyu mwana wavutse kwezi kwa Nzeri 2019 arimo kwigira mu Mujyi wa Dar es salaam mu kigo mpuzamahanga na cyane ko yishyura arenga Miliyoni 1.4Ksh arenga Miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Diamond Platnumz na Tanasha Donna bashyize uyu mwana muri iri shuri nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye.Binyuze mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Instagram ya Naseeb Junior ndetse na Mama Dangote akayashyira kuye , byagaragaye ko uyu mwana yari avuye ku Ishuri.
Uyu mwana yari yambaye umwambaro w’ishuri , wiganjemo ubururu n’umweru inyuma hari Logo y’ikigo cy’ishuri rye, ariryo Braeburn Group Of International School riherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam.Uyu mwana ari mu mwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke ndetse amafaranga yishyura ku mwaka muri iri shuri ni Ibihumbi 9.390 USD akangana na 1,424,932 Ksh , mu mafaranga y’u Rwanda akaba ari Miliyoni 11,352,247.55 RWF.
Uyu mwana ari mu mwaka wa Mbere w’amashuri y’inshuke ndetse muri iri shuri rivuga ko umwana wiga muri iki cyiciro agomba kuba afite imyaka nibura 3 y’amavuko ndetse ibikorwa byambere biba ari ukwitegereza no kuvumbura.Muri iri shuri bakoresha ibikoresho karemano bagakora ibintu bitandukanye birimo ; Ibyo kurya n’ibindi bitandukanye