Advertising

Hagiye gukorwa imodoka ziguruka

02/26/25 13:1 PM
1 min read

Kigo cya Alef Aeronautics cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimenyereweho gukora imodoka n’indege , cyatangaje ko kigiye gushyira hanze imoka cyakoze zizajya ziguruka ku muvuduko uri hejuru.

Izi modoka zikaba zarahawe izina rya Kitty Hawk Movement’ / Alef Model A na Z , zikazaba ari zo za mbere zikoranywe umuvuduko udasanzwe mu kugenda ku muhanda no kuguruka ndetse akazaba ari zo mbere zikozwe nk’igerageza aho zizasuzumirwa mu mihanda ya ‘Calfonia’.

Umuyobozi wa Alef Aeronoutics Jim Dukhovny  yagize ati:”Uku kugerageza gutwara no kugurutsa izi modoka ni ikomenyetso cy’ikoranabuhanga mu Mijyi itandukanye”.

Yakomeje agira ati:”Turizera ko izi modoka zizabasha no gutwara ibintu n’abantu nk’uko byakozwe na Wright Brothers ( Abavandimwe babiri bakoze indege bwa mbere), byose bigashoboka”.

Izi modoka ziguruka zizajya zikoresha ikoranabuhanga nk’iryo mu ndege rizwi nka ‘Quadcopter Drones, zifite ahatambukira umwuka inyuma hanze bitandukanye n’imodoka zisanzwe zigenda mu muhanda gusa zitaguruka.

Alef Flying Car  batangaza ko izi modoka ziguruka mu kirere zizajya zikoresha amashanyarazi 100% zikagenda ibirometero 320 zikanaguruka ibirometero 160 ku isaha.

Kugeza ubu ikigo kizakora izi modoka gitangaza ko gifite abagera ku 3,300 bamaze gutangaza ko bazizigura ndetse bagatanga na komande , bakaba bavuga ko uyu mwaka uzarangira zagiye hanze.

Gukora izi modoka ziguruka no ku bantu bazazigura , byamaze kugezwa muri PUCARA Aero na MYC ibigo bisanzwe bikora indege bizafatanya na Alef.

Igiciro cya Alef Model A bivugwa kizagera ku $300,000  (Amayero 237,000) angana na 421,347,300 RWF, ndetse ngo imodoka za Kabiri zizakorwa zahawe izina rya Model Z, zikazagurishwa $35,000 angana 49,157,185 RWF.

Ku rubuga rwabo , bagaragaza ko izi modoka zizajya zitwarwa mu muhanda zikaguruka ari ngombwa. Ati:”Zizajya zigenda mu muhanda ziguruke biba ngombwa mu gihe hari imodoka nyinshi zihagaze ‘Traffic’. Turimo kubaka igisubizo cy’ikibazo gihari”.

Bakomeza bagira bati:”Ni imodoka isanzwe izajya igenda ahantu hose, igakwira ahantu hose haparikwa imodoka ndetse no mu magaraje atandukanye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop